Volleyball: Police VC itaratsindwa iracakirana na Kepler, RRA irakomeza kuyobora mu cyiciro cy’abagore?
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 muri Sitade nto y’i Remera (Petit Stade Amahoro) harakomeza shampiyona ya Volleyball hakinwa umunsi wa gatanu, aho imikino yose iteganyijwe kuri uyu munsi iri bugire impinduka ku rutonde rwa shampiyona.
Ku ikubitiro ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, mu bagore, ikipe ya Rwanda Revenue Authority (RRA) itaratsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira, irakina na Police VC na yo itaratakaza umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira, bivuze ko ikipe iza gutsinda hano, iza kuyobora urutonde rwa shampiyona bidasubirwaho ndetse binashoboka ko yazasoza imikino ibanza iyoboye izindi.
Nyuma y’uyu mukino, harakurikiraho undi mukino na wo ukomeye ugomba guhuza ikipe ya APR VC y’umutoza Sammy Mulinge na Gisagara VC itozwa na Yakana Guma Laurence saa kumi n’ebyiri. Gisagara VC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange rwa shampiyona mu gihe ikipe ya APR VC yo iri ku mwanya wa Gatanu. Ibi bivuze ko ikipe ya APR VC niramuka itakaje uyu mukino, iraba yishyize mu mibare myinshi yo kubura mu makipe ane ya mbere, mu gihe Gisagara yo yakomeza kwirukanka inyuma ya Police VC.
Nyuma y’uyu mukino, harakurikiraho imikino y’abagabo aho Police VC y’umutoza Musoni Fred utaratsindwa kugeza ubu, na we aza gucakirana na Kepler VC itozwa na Nyirimana Fidèle. Uyu mukino uteganyijwe ku isaha ya saa mbili z’umugoroba.
Kwinjira kuri iyi mikino ni amafaranga ibihumbi bitanu kuri buri muntu. Imikino ibanza ya shampiyona ya Volleyball biteganyijwe ko izasozwa mu mpera z’icyumweru gitaha.
Ohereza igitekerezo
|