Volleyball: Petit Sitade igiye kwakira imikino yo kwibohora
Nyuma yo kuvugururwa igashyirwa ku rwego rugezweho rujyanye n’igihe Sitade nto y’i Remera (Petit Stade) igiye kwakira imikino yo kwibuhora mu mukino w’intoki wa Volleyball.
Nkuko ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryabimenyesheje amakipe bireba ni uko imikino y’uyu mwaka mu irushanwa yo kwibohora ku nshuro ya 30 (Liberation Cup 2024) izaba ku mataliki ya 26 na 28 Nyakanga ndetse ikanabera mu nzu y’imikino ya Petit Sitade ubu yamaze kuvugururwa igashyirwa ku rwego rugezweho.
Nkuko bigaragara mu ibaruwa imenyesha amakipe, iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe yabaye ane ya mbere mu byiciro byombi abagore n’abagabo ni ukuvuga bagendeye kuri shampiyona y’uyu mwaka.
Dore uko amakipe yasoje kurutonde rwa shampiyona
Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona niyo yasoje ku mwanya wa Mbere, Kepler VC niyo yegukanye umwanya wa Kabiri igakurikirwa na REG VC ndetse na Police VC.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR WVC niyo ysoje ku mwanya wa Mbere, Police WVC ku mwanya wa Kabiri, Rwanda Revenue Authority ku mwanya wa Gatatu ndetse na Ruhango WVC.
Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba ku nshuro ya mbere mu 2023 ryari ryegukanywe na APR VC mu cyiciro cy’abagabo itsinze ikipe ya Gisagara VC amaseti 3-1 (25-21, 25-22, 23-25, 27-25)
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Police WVC niyo yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda ikipe ya APR VC amaseti 3-1.
Mu makuru ava mu makipe amwe azakina iyi mikino kugeza ubu yamaze gutangira imyitozo nubwo bari bataratangira gukora bihoraho kuko bafataga iminsi mike mu iyigize icyumweru.
Amakipe yamaze gutangira imyitozo ni nk’ikipe za Police VC abagabo n’abagore ndetse n’ikipe ya APR VC y’abagore mu gihe Rwanda Revenue Authority nayo yamaze gutangira imyitozo ahanini yita cyane ku kongera imbaraga.
Ohereza igitekerezo
|