Volleyball: Ni APR cyangwa ni Gisagara? Umukino w’ishiraniro

Mu gihe shamiyona ya volleyball mu Rwanda ikomeje ku munsi wayo wa gatanu, ikipe ya APR volleyball club ibitse igikombe cya shampiyona iresurana na Gisagara VC itaratsindwa.

Uyu ni umwe mu mikino y’umunsi wa gatanu yitezwe cyane ahanini bishingiye ku buhangange bwaya makipe ndetse nuko ahagaze ku rutonde rwa shampiyona kujyeza magingo aya.
Ikipe ya Gisagara kujyeza ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 11 aho itaratakaza umukino numwe kuva shampiyona yatangira mu gihe ikipe ya APR VC yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 6 ariko ikaba irushwa imukino umwe na Gisagara volleyball club.

Iyi mikino yose irabera muro Petit Stade
Iyi mikino yose irabera muro Petit Stade

Si uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatanu wonyine kuko uza kubanzirizwa n’umukino uza guhuza ikipe ya REG VC ikina na Rwanda Polytechnic Ngoma College (RP Ngoma) umukino uteganyijwe ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.
Ikipe ya APR VC iracakirana na Gisagara VC idafite umwe mu bakinnyi bayo bakomeye bayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize umunya Kenya, Dinnis Ireke ubu wamaze gusubira iwabo muri Kenya gusa iyi kipe y’ingabo ikaba yarinjije Mutabazi Yves nk’uje kuziba icyuho.

Kepler women volleyball club iresurana na Police vc
Kepler women volleyball club iresurana na Police vc

Nyuma y’umukino uza guhuza ikipe ya REG na RP Ngoma, harakurikiraho umukino uza guhuza ikipe ya Police WVC ndetse na Kepler WVC mu cyiciro cy’abagore. Uyu nowo ni undi mukino wo kwitega aho ikipe ya POLICE VC ibitse igikombe cya shamiyona itaratakaza umukino uwo ari wose muri shamiyona naho Kepler yo ikaba yaratsinzwe na APR WVC.

Police women volleyball club niyo ibitse igikombe cya shampiyona
Police women volleyball club niyo ibitse igikombe cya shampiyona

Dore uko imikino iteye

Saa 16h00: REG VC vs RP Ngoma VC
Saa 18h00: Police wvc vs Kepler wvc
Saa 20h:00: APR VC vs GISAGARA VC

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka