Volleyball: Mu Rwanda hagiye kuza VAR, Shampiyona ya 2024-2025 izatangira mu Kwakira

Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama hateranye inama y’inteko rusange isanzwe mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball yemerejwemo ndetse inafatirwamo imyanzuro itandukanye.

Babanje kwiragiza Imana mbere yo gutangira inama
Babanje kwiragiza Imana mbere yo gutangira inama

Kuzana ibyuma bigezweho bifata amashusho yo mu kibuga byunganira abasifuzi abenshi muzi nka VAR gusa muri volleyball ho bikaba byitwa “Video Challenge”, ingengabihe ya shampiyona y’umwaka utaha, kwakira abanyamuryango bashya ni bimwe mu byemezo byafatiwe muri iyi nama.

Abanyamuryango baganira ku ngingo zitandukanye ndetse bagafata n'ibyemezo
Abanyamuryango baganira ku ngingo zitandukanye ndetse bagafata n’ibyemezo

Iby’ingenzi byemerejwe muri iyi nama.

Shampiyona y'umwaka utaha w'imikino yashyizwe mu Kwakira
Shampiyona y’umwaka utaha w’imikino yashyizwe mu Kwakira

Abanyamuryango ba Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda (FRVB) bemeje ko shampiyona y’umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025 mu cyiciro cya mbere wazatangira tariki ya 18 Ukwakira uyu mwaka.

Abanyamuryango bagaragarizwa imikorere ya Federasiyo n'ibijyanye n'amategeko.
Abanyamuryango bagaragarizwa imikorere ya Federasiyo n’ibijyanye n’amategeko.

Guhera umwaka ushize, ni bwo ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, ryongeye gusubira ku ngengabihe y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Volleyball (FIVB) aho ubu nibura shampiyona z’imbere mu gihugu ziba zigomba kurangirana na Kamena kugira ngo amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona amenyekane ndetse atangire no kwitegura imikino ya Club Champions League ndetse n’umwanya w’amakipe y’ibihugu yaba amato ndetse n’amakuru.

IKoranabuhanga rifasha abasifuzi rigiye gukoreshwa i Kigali
IKoranabuhanga rifasha abasifuzi rigiye gukoreshwa i Kigali

Ikindi cyemejwe n’abanyamuryango muri iyi nama ni (Video Challenge) izwi nka nka VAR mu mupira w’amaguru, ibi bikaba ari ibyuma by’ikoranabuhanga bufasha abasifuzi kwirinda amakosa ya hato na hato cyane mu byemezo bafata igihe cy’umukino.

Iri koranabuhanga ribarizwa hagati y’ibihumbi 25 na 50 by’amadolari bitewe n’aho wariguze ndetse n’umubare wa cameras ushaka, rifasha umusifuzi kwemeza neza niba umupira waguye mu kibuga cyangwa hanze, umukinnyi kuba yafashe ku rushundura (Net Touching) cyangwa se niba umupira wamukozeho mbere y’uko ujya hanze (body Touching) n’andi makosa asaba ubushishozi bwihuse.

Perezida wa zone ya 5
Perezida wa zone ya 5

Muri iyi nama kandi abanyamuryango ba FRVB bakiriye ikipe y’abagore ya KEPLER Women Volleyball izahatana mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’abagore aho ije isanga ikipe ya basaza babo yo imaze umwaka ishinzwe ndetse ikaba yaratangiye gutanga umusaruro kuko imaze kwegukana ibikombe 2 mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Ibindi byavugiwe muri iyi nama ni nk’ingingo yo kongera imbaraga mu mikino y’abato yaba mu cyiciro cya 2 ndetse no mu mashuri, gushyira imbaraga muri Volleyball yo ku mucanga, gukura imikino hanze ikabera mu nzu zabigenewe n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka