Volleyball: Inkwakuzi zamaze kubona itike ya kamarampaka, abandi bategereje umunsi wa nyuma
Mugihe shampiyona ya volleyball isa ni gana ku musozo, amakipe amwe yamaze kubona itike ya kamarampaka mugihe abandi bagitegereje umunsi wa nyuma.
Mu mpera z’icyumweru dusoje, nibwo hasozwaga umunsi wa 14 wa shampiyona ya volleyball mu Rwanda umwaka wa 2025-2026 aho amakipe amwe yamaze kubona itike y’imikino ya kamarampaka (Playoffs) mu gihe abandi bo bagomba gutegereza umunsi wa nyuma wa shampiyona isanzwe (Regular Season) ngo bamenye aho berekeza.
Usibye mu cyiciro cy’abagore ho bisa nibyamaze gusobanuka aho amakipe ya APR WVC, KEPLER WVC, POLICE WVC ndetse na RRA WVC yo yamaze kubona itike yo gukina imikino ya kamarampaka, mu cyiciro cy’abagabo ho nti birasobanuka ku makipe 4 azakina imikino ya kamarampaka usibye ikipe ya Gisagara volleyball club.
Ikipe ya Gisagara volleyball ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 34 bivuze ko nubwo isigaje umukino itarakina ariko yo yamaze gukomeza mu makipe ane ya mbere. Ku yandi makipe arimo APR, Kepler, REG VC ndetse na Police bo ntabwo birasobanuka mugihe hasigaye umukino umwe gusa kugirango shampiyona isanzwe ishyirweho akadomo.
Icyo imibare ivuga.
APR VC: Ikipe ya APR VC iri ku mwanya wa kabiri n’amaota 33, aho nibura isabwa gutsinda umukino isigaje kugirango yizere kuba mu makipe ane ya mbere. Umukino iyi kipe y’ingabo isigaje ni umukino izahuramo na REG VC.
KEPLER VC: Ikipe ya Kepler volleyball club, ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 33, ikaba isigaje umukino umwe izahuramo n’ikipe ya Police volleyball club. Kugirango iyi kipe y’ishuri rya Kepler college ikomeze, irasabwa nibura inota rimwe kuri Police bivuze ko iramutse itsinze Police cyangwa ikaba yatsindirwa kuri kamaramapaka (decisive set) yaba yamaze gukomeza.
REG VC: Ikipe ya REG Volleyball Club iri ku mwanya wa kane n’amanota 30, kugirango ikipe ya REG VC ikomeze mu makipe ane ya mbere, irasabwa gutsinda ikipe ya APR VC nibura amaseti 3-0 cyangwa se amaseti 3-1 mbese kuburyo igomba gucyura amanota 3.
POLICE VC: Police volleyball club nubwo iri ku mwanya wa gatanu, birashoboka ndetse cyane ko yakina imikino ya Playoffs, mugihe andi makipe asigaje umukino umwe, Police VC yo isigaranye imikino 2 ariyo Kepler VC bagomba guhura kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Gashyantare ndetse na KVC bazakina kuwa gatandatu taliki ya 28 Gashyantare 2026. Ibi bivuze ko igihe Police volleyball yatsinda Kepler ndetse na KVC yabona itike yo gukina imikino ya kamarampaka.
Dore amakipe yamaze kwizera gukina imikino ya kamarampaka
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|