Volleyball: Ikipe ya REG VC yasinyishije Umunya-Brazil

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, nibwo umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil, Mathaus Wojtylla yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe aho aje gukinira ikipe ya REG Volleyball.

Mathaus Wojtylla yakinaga muri Romania
Mathaus Wojtylla yakinaga muri Romania

Mathaus Wojtylla w’imyaka 24 ubwo yageraga ku kibuga cy’indege yakiriwe n’umuyobozi ushinzwe abakinnyi (Team Manager) ndetse n’umutoza w’iyi kipe, Patrice Ndaki Mboulet aho aje mu ikipe ya REG VC nku’umukinnyi utanga imipira cyangwa se (Setter) mu ndimi z’amahanga aho azaba ahanganye na mugenzi we Ndayisaba Sylivester wari usanzwe ukinira iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu gishizwe Ingufu.

Uyu mukinnyi yaje akomotse mu gihugu cya Romania aho yakiniraga ikipe ya Stiinta Explorari Baia Mare yo mu kiciro cya mbere muri iki gihugu.

Mathaus abaye umukinnyi wa mbere iyi kipe isinyishije mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-2025 akaba ndetse abaye umukinnyi wa gatatu w’umunyamahanga nyuma Thon Magembo ukomoka mu gihugu cya Sudan y’Epfo ndetse na Aguiro Gidieon ukomoka mu gihugu cya Uganda.

Mathaus wamabaye nomero 4, aje gufatanya n'abakinnyi barimo Ndayisaba Sylivester
Mathaus wamabaye nomero 4, aje gufatanya n’abakinnyi barimo Ndayisaba Sylivester

Nubwo REG VC yasinyishije Mathaus, biravugwa ko iri no mu biganiro bya nyuma n’umukinnyi, Rukundo Bienvenue usanzwe ukinira ikipe ya Police Volleyball Club aho biteganyijwe ko amasezerano y’igihe yari asigaje muri Police VC iyi kipe yiteguye kuyatanga.

Ikipe ya REG VC ibitse igikombe cya shampiyona cya 2022, yasoreje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’umwaka ushije aho igomba no kuzasohokera Igihugu mu mikino ya Champions League umwaka utaha.

Biteganyijwe ko shampiyona ya volleyball mu Rwanda izatangira taliki ya 18 ukwakira 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka