Volleyball: Ikipe y’abagore ya RRA yabonye itike ya 1/4
Mu mikino ya nyuma y’amajonjora mu irushanywa rihuje amakipe yabaye aya mbere ku mugabane wa Afurika, ikipe y’abagore ya Rwanda Revenue Authority (RRA) yabonye itike ya ¼ nyuma yo gutsinda ikipe ya KCB amaseti 3-1.
Umukino wagoye ikipe iyobowe n’umutoza Jean Luc Mbonyuwontuma kuko KCB yakiniraga imbere y’abafana bayo i Nairobi muri Kenya kandi mbere y’umukino yari iyoboye itsinda.
KCB niyo yabanje gutsinda seti ya mbere. Seti ya kabiri ikipe ya RRA yayitsinze ku manota 25-23, iya 3 yarangiye ari 25-24 naho iya nyuma yatumye RRA yerekeza muri ¼ yayitsinze ku manota 26-24.
Ku mikino yabaye kuri iki cyumweru mu itsinda C, Ikipe ya RRA yari yatsinzwe na Water sports yo muri Ethiopia amaseti 3-1 naho KCB itsindwa na Stef Auto amaseti 2 kuri 3.

RRA ikomeje muri ¼ na Water sports yo muri Ethiopia dore ko iyi ari nayo irangije amajonjora iyoboye itsinda C.
Imikino 2 ibanza yombi RRA yayitsinze ku maseti 3-0 bakina na Stella Club yo muri Cote d’Ivoir na Steff Auto yo muri Mdagascar. RRA ikomeje muri ¼ itsinze imikino 3 itsindwa 1. Mu 2011 Rwanda Revenue Authority yarangije iri rushanwa ku mwanya 8.
Thierry Tity Kayishema
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|