Volleyball: I Kigali hasojwe amahugurwa y’abatoza ba volleyball yo ku mucanga.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Nzeri i Kigali hasojwe amagurwa y’abatoza ba volleyball yo ku mucanga (FIVB Beach Volleyball Coaches Course) yari amaze iminsi abera I Kigali.

Kigali hasojwe amahugurwa y'abatoza b'umukino wa volleyball yo kumucanga
Kigali hasojwe amahugurwa y’abatoza b’umukino wa volleyball yo kumucanga

Ni amahugurwa yahuje abatoza bashya bifuzaga kwinjira mu mwuga wo gutoza uyu mukino baturutse mu Rwanda ndetse no hanze bose hamwe bakaba bari abatoza 30.

Ni amahugurwa yasojwe bahabwa impamyabumenyi n’intumwa ikaba n’impunguke y’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball ku isi (FIVB) Madamu Claudia Costa Oliveira-Laciga ukomoka mu gihugu cya Brazil.

Ni amahugurwa yahuje abatoza 30 barimo batatu bakomoka hanze y’u Rwanda aho bari bamaze iminsi itanu kuva taliki ya 22 kujyeza taliki ya 26 Nzeri bahugurwa.

Umuyobozi wa komite olempike y'imikino mu Rwanda Madamu Umulinga Alice yongeye kwibutsa abatojwe ko bagomba gukorera uyu mukino ukongera kuzamuka
Umuyobozi wa komite olempike y’imikino mu Rwanda Madamu Umulinga Alice yongeye kwibutsa abatojwe ko bagomba gukorera uyu mukino ukongera kuzamuka

Ni amahugurwa yasojwe n’umuyobozi wa komite olempike y’imikino mu Rwanda Madamu Umulinga Alice ari kumwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda Ngarambe Raphael ndetse n’umunyamabanga wiri shyirahamwe Dukunde Jacques.

Mu ijambo rye ubwo yasozaga aya mahugurwa umuyobozi wa komite olempike y’imikino mu Rwanda Madamu Umulinga Alice, yashimye abitabiriye aya mahugurwa ndetse no kuba barahisemo kwijira muri uyu mwuga.

Amahugurwa yasojwe no gukina hagati y'abatoza
Amahugurwa yasojwe no gukina hagati y’abatoza

“Ndashimira mwe mwese mwitabiriye aya mahugurwa y’ubutoza ndetse no kuba mwarahisemo kwinjira muri uyu mwuga, turizera ko mugiye gukoresha ubumenyi mwahawe mu kuzamura uyu mukino birushijeho aho wari uri, murabona ko umubare w’abagore ukiri muke, rero namwe mugomba gukora cyane kugirango n’abandi bagore bitabire uyu mwuga”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka