Volleyball: Hateguwe irushanwa ryo kwizihiza umunsi wo Kwibohora
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryateguye irushanwa ryo kwizihiza umunsi wo kwibohora (Liberation Cup 2023), kuva tariki ya 8-9 Nyakanga 2023.

Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri iri shyirahamwe, nyuma yo kuritangiza mu mwaka wa 2021, ariko rikaza gukomwa mu nkokora na Covid-19 ntiribe, ariko abariteguraga ntibacika intege, ari nako kandi barihuzaga n’ingengabihe isanzwe y’imikino n’amarushanwa atandukanye ngarukamwaka, ategurwa n’iri shyirahamwe.
Intego nyamukuru y’iri rushanwa ni ukwizihiza umunsi wo Kwibohora, gushimira no kuvuga ibigwi ubutwari bw’Ingabo zari iza RPA zahindutse RDF ubu, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakabohora Igihugu cyari mu maboko y’abicanyi.
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe yose asanzwe akina mu cyiciro cya mbere, mu bagabo n’abagore.

Iri rushanwa kandi ryamaze gushyirwa ku ngengabihe ya buri mwaka mu marushanwa ategurwa na FRVB.
Byitezwe ko iyi mikino mu cyiciro cy’amatsinda izakinirwa ku bibuga bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali tariki ya 8, naho imikino ya 1/2 na Final izaba tariki ya 9 Nyakanga 2023, ikazabera mu nzu y’imikino ya BK ARENA.
Umunsi wo Kwibohora wizihizwa buri tariki ya 4 Nyakanga, uzaba uri kuba ku nshuro ya 29, ugaragaza isozwa ry’urugendo rw’imyaka ine rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990, ubwo Ingabo za RPA zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu munsi kandi ni wo ushyira akadomo ku minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iminsi itangira tariki 7 Mata buri mwaka.

Ohereza igitekerezo
|