Volleyball: Amarushanwa y’Isonga mu isura nshya, College Christ Roi, GSO Butare na St Aloys mu bageze ku mikino ya nyuma

I Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo mu kigo cy’amashuri cya Christ Roi de Nyanza, hatangiye amarushanwa ya volleyball ahuza ibigo by’amashuri bibarizwamo umushinga wa Isonga.

Ni amarushanwa ahuza amakipe yatoranyijwe mu bigo byigamo abanyeshuri batsinda neza, kandi bafite amakipe meza muri gahunda ya Minisiteri ya Siporo yitwa Isonga.

Kuri uyu wa 08 Gashyantare 2026, hakinwe amarushwa mu majonjora, hanakinwa imikino ya 1/2, hashakwa amakipe azakina imikino ya nyuma iba kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Gashyantare 2026.

College Christ Roi Nyanza yatsinze amaseti 3-0 G.S St Joseph y’i Muhanga, igera ku mukino wa nyuma mu marushanwa ya Isonga, naho GS OFFICIEL de Butare itsinda amaseti 3-1 PETIT SEMINAIRE VIRGO FIDELIS, mu gihe mu bakobwa, ECOLE STE BERNADETTE yo ku Kamonyi yatsinze amaseti 3-2 ESSF SHANGI, naho GS ST ALOYS y’i Rwamagana itsinda amaseti 3-0 G.S St Joseph y’i Muhanga.

Amakipe ya Saint-Joseph mu bakobwa n’abahungu azahatanira umwanya wa gatatu, kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Gashyantare 2026 muri aya marushanwa agamije guteza imbere impano z’abana mu mukino wa Volleyball.

ESB Kamonyi mu bakobwa, na GS St Aloys Rwamagana ni zo zageze ku mukino wa nyuma, mu marushanwa y'Isonga 2026 muri Volleyball arimo kubera mu Karere ka Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo
ESB Kamonyi mu bakobwa, na GS St Aloys Rwamagana ni zo zageze ku mukino wa nyuma, mu marushanwa y’Isonga 2026 muri Volleyball arimo kubera mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo

Umutoza w’ikipe y’abakobwa ya Sanit-Aloys i Rwamagana avuga ko yishimiye kuba ikipe ye igeze ku mukino wa nyuma ihigitse Saint Joseph yo mu Majyepfo, kandi avuga ko kubona igikombe byatuma abana bakomeza kwigirira icyizere, bakiga neza kandi bagatsinda neza, anasobanura ko ababyeyi badakwiye kugira impungenge z’abana babo bitabira imikino.

Agira ati “Turishimye kubera aya marushanwa, abana barakomeza kuzamura impano, kandi zizabagirira akamaro, dufite abo twatoje bari mu makipe akomeye mu Gihugu kandi bahembwa neza. Aya ni amarushanwa azadufasha gukomeza gukuza impano, abana biga banakina kuko nta mwana ufite munsi y’amanota 65 twemerera kuza gukina, urumva ko abana bakina ni abahanga mu ishuri no mu kibuga".

Naho umutoza wa Christ Roi i Nyanza mu bahungu, avuga ko bishimiye kugera ku mukino wa nyuma, dore ko ari na bo bakiriye ayo marushanwa, akemeza ko bizatuma koko impano z’abana zikura kugeza ubwo bizababera umwuga ubatunze mu buzima bwabo.

Aya marushanwa yitabiriwe n’amakipe atandatu mu bahungu n’atandatu mu bakobwa, yose hamwe akaba 12.

Mu bahungu amakipe ya College Christ Roi de Nyanza na GSO Butare ni yo ageze ku mukino wa nyuma mu marushanwa ya Isonga mu mukino wa Volleyball
Mu bahungu amakipe ya College Christ Roi de Nyanza na GSO Butare ni yo ageze ku mukino wa nyuma mu marushanwa ya Isonga mu mukino wa Volleyball

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka