Volleyball: Gisagara yatsinze REG VC, APR yihimura kuri POLICE

Mu mikino ya shampiyona ya volleyball y’umunsi wa gatandatu yakomezaga kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Gisagara VC yatsinze REG VC naho APR women volleyball club yihimura kuri Police.

Gisagara VC yatsinze REG VC amaseti 3-1
Gisagara VC yatsinze REG VC amaseti 3-1

Ni imikino yabereye mu nzu y’imikino ya Petit Stade I Remera, aho kuri uyu wa gatanu hakinwe imikino ibiri harimo uwahuje ikipe ya Gisagara volleyball club ndetse na APR yahuraga na Police mu cyiciro cy’abagore.

Mu mukino wabimburiye indi, ni umukino wahuje ikipe ya APR na POLICE WVC aho warangiye ikipe ya APR itsinze POLICE amaseti 3-1. Ibi byatumye ikipe ya APR ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere ndetse igabanya n’ igitutu yari yarashyizweho na POLICE VC aho nibura mu mikino 12 yaherukaga kubahuza, Police yari yaratsinze APR imikino 10.

APR WVC yihimuye kuri POLICE
APR WVC yihimuye kuri POLICE

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Police, APR yahise yuzuza amanota 15 mu mikino 5 bivuze ko nta mukino numwe iratakaza.

Hakurikiyeho umukino wahuje ikipe ya Gisagara VC yari iherutse gutsindwa na APR ndetse na REG VC yifuzaga aya manota.

Nubwo ikipe ya REG VC ariyo yegukanye I seti ya mbere, ikipe ya Gisagara yaje kuva inyuma maze yegukana umukino ku maseti 3-1 ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 17.

Iyi mikino kandi yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri wa siporo Nelly Mukazayire.

Minisitiri wa siporo Nelly Mukazayire ari kumwe n'umuyobozi wa polisi y'u Rwanda wungirije
Minisitiri wa siporo Nelly Mukazayire ari kumwe n’umuyobozi wa polisi y’u Rwanda wungirije

Imikino ya shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatandatu ikinirwe muri St Famille ho mu mujyi wa Kigali.

Perezida wa federasiyo ya volleyball mu Rwanda Ngarambe Raphael
Perezida wa federasiyo ya volleyball mu Rwanda Ngarambe Raphael

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka