Volleyball: Gisagara VC ikoze amateka yegukana umwanya wa gatatu muri Afurika
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yari iherereye mu gihugu cya Tuniziya mu mujyi wa Kelibia mu irushanwa rya Afurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Africa Club Championship) isoje uru rugendo ikoze amateka yari atarakorwa n’indi kipe muri aka karere, yegukana umwanya wa gatatu.
Ibi ibigezeho nyuma yo gutsinda ikipe ya Port de Douala amaseti 3-1, mu mukino n’ubundi bakinaga bashaka uwegukana umwanya wa gatatu.

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club ntabwo yatangiye neza uyu mukino kuko aba basore bo muri Cameroon batwaye seti ya mbere ku manota 25 kuri 18 ya Gisagara Volleyball Club. Muri seti ya kabiri, ikipe ya Gisagara yashyizemo imbaraga maze itwara Port de Douala iseti ku manota 25 kuri 23.
Nyuma yo gutwara seti kw’aba basore bo mu Rwanda, bafatiyeho maze batwara na seti ya gatatu yari iya kabiri kuri bo batsinze Port de Douala amanota 25 kuri 18, ndetse na seti ya kane yari iya gatatu kuri aba basore bo mu Majyepfo y’u Rwanda ku manota 25 kuri 18.

Ikipe ya Gisagara mu mikino itandatu yakinnye muri iri rushanwa yatsinzwe umukino umwe gusa yatsinzwemo na Espérance de Tunis VC muri 1/2. Mu gihe Gisagara na yo yari yisasiye Club Olempique de Kelibia muri 1/4.
Nyuma y’uko muri 2011 umutoza Nyirimana Fidel yatsindiwe ku mwanya wa gatatu ubwo yari kumwe na Bagirishya Jean Dieu (Castar) ndetse na Paul Bitok batoza ikipe yari iya kaminuza y’u Rwanda, kuri iyi nshuro Nyirimana akoze amateka atari yagakozwe n’indi kipe muri aka karere maze yegukana umwanya wa gatatu inyuma y’ibihangange nka Al Ahly yo mu Misiri ndetse na Espérance de Tunis.

Malinga Cathbert, Dusenge Wicklif, Ndamukunda Flavien, Ndayisaba Sylvestre na Akumuntu Kavalo Patrick ni bamwe mu bakinnyi basize amateka muri Tuniziya bitewe n’uko bitwaye muri iri rushanwa.
Biteganyijwe ko ikipe ya Gisagara igomba guhaguruka Kelibia igaruka mu Rwanda tariki ya 18 Gicurasi 2022.
Ohereza igitekerezo
|
ndashakako amazina yange azajya agarara
Aba bana barakozz,bbakomerezz aha, experience barayibonye, ntayondi izongera kubakanga.
Bwana Jerome niyongere ikirungo birusheho kuryoha