Volleyball: Frédéric Guérin utoza amakipe y’igihugu y’u Rwanda, yahamagaye ikipe y’igihugu

Umufaransa Frédéric Guérin utoza amakipe y’igihugu ya volleyball, yahamagaye ikipe y’igihugu y’abagabo isanga y’iyabagore yari imaze iminsi ihamagawe.

Ni irutonde ry’abakinnyi 21 bagiye gutangira imyitozo bitegura imikino y’igikombe cy’afurika giteganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri mu gihugu cya congo I Kinshasa.

Ni urutonde rutagaragaraho abakinnyi nka Muvara Ronald, Niyogisubizo Samuel (Tyson) basanzwe bakinira ikipe ya Gisagara VC ndetse banayifashije kujyera mu mikino ya kamarampaka uyu mwaka nubwo batashoboye gukina umukino wa nyuma.

Ni urutonde kandi rugaragaraho abakinnyi bakiri bato ndetse n’abandi bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru. Bamwe mu bakinnyi bakiri bato bagaragaye kuri uru rutonde, ni nk’umwana ukiri muto ukinira ikipe ya Nyanza TSS mu cyiciro cy’abato (Jinior League) Nolan Ganza Enzo ndetse na Munyinya Mugisha Thierry ukinira ikipe ya Kirehe VC.

Usibye abo bakinnyi bato bahamagawe ku nshuro ya mbere mu ikipe y’igihugu, abandi bakinnyi bahamagawe ku nshuro ya mbere, ni Rukundo willy ukinira ikipe ya Gisagara VC, Munyamahoro D’Amour wa APR VC, Mugisha Jean Santere wa REG VC, Ntawiha Kenny wa APR VC ndetse na Rwanyonga Alex.

Izindi minduka zabaye mu ikipe y’igihugu ni nka Sibonama Placide bakunda kwita Madison usanzwe ukinira ikipe ya Police VC aho yamaze kugirwa ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi (Physical Trainer)

Ikipe y'igihugu iri ku mwanya wa gatandatu muri Afurika
Ikipe y’igihugu iri ku mwanya wa gatandatu muri Afurika

Ikipe y’igihugu y’abagabo ije isanga ikipe y’abagore nayo yari imaze iminsi ihamagawe ndetse yaranatangiye imyitozo aho bo imikino yabo izaba kuva taliki ya 23 Kanama kujyeza taliki ya 5 Nzeri.

Nubwo ariko igikombe cy’Afurika cy’abagabo kizabera muri CONGO, hari amakuru avuga ko gishobora kwimurwa ahanini bitewe n’icyorezo cya Ebola kikigaragara muri iki Gihugu.

Biteganyijwe ko iyi kipe y’igihugu igomba gutangira imyitozo guhera kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Nzeri aho bazatangira bakora bataha.

Abakinnyi 21 bahamagawe mu ikipe y’igihugu ni : Ntanteteri Crispin- REG, Nsabimana Mahoro Yvan - KEPLER, NOLAN Enzo Ganza - Nyanza -TSS, Niyonshima Samuel - APR, RUKUNDO Willy - GISAGARA, MUNYAMAHORO D’Amour - APR, MUTABAZI YVES - APR, GISUBIZO MERCI - REG, KWIZERA ERIC - POLICE, MUNYINYA MUGISHA - KIREHE, DUSENGE WICKLIF - KEPLER, Gatsinzi Venuste - GISAGARA, NTAWIHA KENNY - APR, Twagirayezu Emmy - REG, KANAMUGIRE PRINCE - APR, NKURUNZIZA JOHN - Kepler, SHYAKA FRANK - POLICE, RWANYONGA ALEX - POLICE, Rwigema Simon - REG, IRAKOZE ALAIN - POLICE, MUGISHA JEAN santere- REG

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka