Volleyball: Dusenge Wicklif agiye gukina muri Qatar
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2022, nibwo umukinnyi wabigize umwuga mu mukino wa Volleyball, Dusenge Wicklif yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu cya Qatar mu mujyi wa Al Wakra, aho agiye gukinira ikipe ya Al Wakra Volleyball Club.

Ibi bije nyuma yaho uyu musore yari akubutse kandi mu gihugu cya Misiri mu ikipe ya Tala’ea El Gaish, yakiniye umwaka umwe mbere yuko agaruka mu Rwanda aho yari mu ikipe ya Gisagara Volleyball club.
Dusenge wicklif ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina umukino wa Volleyball ngenderwaho bijyanye n’uko yitwara ndetse kuva yatangira guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu, uyu musore ntarasiba kongera guhamaganwa na rimwe.
Bimwe mu byo wamenya kuri uyu mukinnyi
Dusenge Wicklif nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, yahise yerekeza muri APR VC nyuma yerekeza muri Gisagara Volleyball Club, yakiniye umwaka umwe.
Mu mwaka wa 2018 yerekeje muri Canal Sport yo mu Misiri aho yakinnyeyo imyaka ibiri (2) kugeza mu Gushyingo ubwo yasinyiraga REG VC, akaza kuyikinira imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT 2021).

Nyuma yo kwitwara neza mu ikipe y’Igihugu ya Volleyball mu marushanwa nyafurika aherutse kubera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka, Dusenge Wicklif yabengutswe n’ikipe ya ya Tala’ea El Gaish yo mu gihugu cya Misiri maze tariki 29 Ukwakira 2021 ahita ayerekezamo, asinya amasezerano y’umwaka umwe.
Dusenge w’imyaka 22 ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’Igihugu, dore ko yigeze no kuyobora bagenzi be batarengeje imyaka 21. (U-21 Captain).
Ohereza igitekerezo
|