Volleyball: College Christ Roi Nyanza na G.S. St Aloys zatwaye ibikombe mu marushanwa y’Isonga
Amakipe ya G.S. St Aloys y’i Rwamagana mu bakobwa na College Christ Roi Nyanza mu bahungu, ni yo yatwaye ibikombe mu marushanwa Isonga muri Volleyball.
Ni ibikombe batwaye mu mikino ya nyuma yabaye kuri uyu wa 08 Gashyantare 2026, aho mu bakobwa G.S.St Aloys y’i Rwamagana yatinze amaseti 3 - 1 ESB Kamonyi.
Mu bahungu kandi College Christ Roi Nyanza ahaberaga ayo marushanwa, yatsinze amaseti 3-1 G.S. OFFICIEL de Butare.
Umuyobozi wa Porogaramu ya Isonga Dr. Clairon Niyonsenga yibukije ko gahunda ya Isonga igamije gukuza impano z’abana b’abakobwa n’abahungu, kuzamura icyizere mu bakiri bato mu mikino, gushyira imbere gahunda ya Siporo idaheza mu mashuri yisumbuye, no gushyira ubushobozi bw’abakinnyi bakizamuka ku rwego rukomeye.
Gahunda y’isonga kandi igamije kuzamura urwego rw’abasifuzi bakiri bato, dore ko muri ayo marushanwa, ari bo basifuye imikino yose yaba iy’amajonjora, imikino ya 1/2 n’imikino ya nyuma.
Abanyeshuri ba College Christ Roi Nyanza bishimiye Intsinzi banashimira gahunda ya Isonga, kuko ituma byazamura impano zabo bakiri bato, bikabafasha kuzavamo abakinnyi b’indashyikirwa mu Gihugu no mu mahanga.
Umwe yagize ati, "Twishimira kuba badufasha kuzamura impano zacu, gahunda ya Isonga idutegurira ejo hazaza heza, tugakura dufite intego kandi twishimiye amahirwe duhabwa ngo dutegure imbere hacu".
Umwe mu bakobwa wiga muri Saint Aloys i Rwamagana, avuga ko bashimira kuba abana b’abakobwa barazirikanwe mu mikino, kuko mbere bahezwaga cyangwa bakabura amahirwe yo gukuza impano zabo.
Agira ati, "Abakobwa barahezwaga, ariko mu Isonga twese dufite amahirwe angana n’aya basaza bacu, turashimira Minisiteri ya Siporo yashyizeho iyi gahunda idufasha guteza imbere impano zacu, natwe tukazavamo abakinnyi bakomeye".
Amakipe yatsinze yahawe ibikombe n’imyambaro yo gukinana, kuko muri ayo marushanwa nta bindi bihembo biba biteganyijwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|