Volleyball: Bigoranye Police yikuye mu nzara za Kepler, APR yisubiza icyubahiro imbere ya Gisagara
Mu mikino ya shampiyona ya volleyball yakomezaga kuri uyu wa gatanu taliki ya 14 Ugushyingo, Ikipe ya Police VC y’abagore bigoranye yatsinze Kepler naho APR VC yihaniza Gisagara yari itaratsindwa muri shampiyona
Imbere ya minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, wari umugoroba udasanzwe mu nzu y’imikino y’intoki ya Petit Stade I Remera yari yakubise yuzuye ndetse abafana bamwe banasubizwa inyuma kubwo kubura aho bicara.
Ni umunsi wari ukubiye hamwe imikino itatu ya shampiyona y’umunsi wa gatanu harimo umukino wahuje ikipe ya REG VC yatsinzemo RP Ngoma amaseti 3-0, uyu wakurikiwe n’umukino w’abagore wari ukomeye wahuje ikipe ya Police ndetse na Kepler VC aho rwari rwabuze gica maze amakipe yombi agakiranurwa na Kamarampaka nyuma yuko hari habuze uhigika undi.
Police WVC niyo yaje kwegukana intsinzi ku maseti 3-2 bituma ikomeza agahigo ko kudatsindwa kuva muri Gicurasi.
Iyi mikino yakurikiwe n’umukino w’ishiraniro wari utegerejwe na benshi wahuje ikipe ya APR VC ndetse na Gisagara VC. Gisagara Volleyball yo mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara ho mu ntara y’amajyepfo, yagiye gukina uyu mukino ifite agahigo ko kuba yari itaratsindwa muri iyi shampiyona mu gihe ikipe ya APR VC yari imaze iminsi itsinzwe na KEPLER VC amaseti 3-0.
Ni umukino nubwo wari witezwe na benshi ariko byatunguranye n’ibyavuyemo kuko uyu mukino warangiye ikipe ya Gisagara itsinzwe amaseti 3-0 bishyira akadomo ku rugendo rwayo rwo kudatsindwa.
Nyuma yo gutsindwa kwa Gisagara amaseti 3-0 na APR, ubu bivuze ko nta kipe nimwe yo mu cyiciro cya mbere itarasogongera ku ntsinzwi.
Reba ibindi muri izi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|