Volleyball: APR WVC yigobotoye Police WVC, Kepler WVC itanga ubutumwa kuri RRA WVC
Ikipe ya APR WVC yari imaze iminsi itazi uko gutsinda POLICE WVC bimera yayigobotoye iyihanije, iyitsinda amaseti 3-0 mu mukiino wa mbere wa kamparampaka mu bagore wakinwe ku wa 2 Gicurasi 2025 muri Petit Stade i Remera.

Uku gutsindwa kuruhande rwa POLICE WVC byongereye amahirwe ikipe ya APR VC yo kwegukana igikombe cya shampiyona kuko ubu ibura umukino umwe ikagitwara.Ni umukino utagendekeye neza ikipe ya Police WVC kuko iseti ya mbere yatsinzwe ku manota 25 kuri 23, iseti ya kabiri bayitsindwa ku manota 26 kuri 24 naho iseti ya gatatu bayitsindwa ku manota 25 kuri 20.
Ku ruhande rw’abahatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Kepler Women Volleyball Club yongeye gusubira RRA WVC maze iyitsinda amaseti 3-1.Ibi bivuze ko ikipe ya KEPLER VC nayo ibura umukino umwe maze ikegukana umwanya wa 3.

Mu bagabo ikipe ya Kepler VC iri guhangana na REG VC bahatanira umwanya wa gatatu aho mu mukino wa mbere w’iyi mikino ya kamarampaka, ikipe ya REG VC yegukanye itsinzi naho Police VC itsinda APR VC batangira igikombe mu gihe kimwe no mu bagore umunsi wa kabiri uzakinwa mu mpera z’icyumweru gitaga, ikipe itsinze umukino wa kabiri wikurikiranya igatwara igikombe naho hagira iyari yatsinzwe umukino wa mbere itsinda hakazitabazwa umukino wa gatatu.




Ohereza igitekerezo
|