Volleyball: APR VC yageze i Kigali nyuma yo gusezererwa muri ½ muri Libya

Mu rukerera rushyira kuri uyu wa Kane, nibwo ikipe ya APR VC yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa yo ku mugabane w’Afurika ahuza amakipe yabaye ayambere iwayo muri volleyball, (CAVB Club Championship 2025) yageze mu Rwanda.

Ubwo yagera ku kibuga cy'indege i Kanombe yakiriwe n'abakunzi bayo bayishimiye
Ubwo yagera ku kibuga cy’indege i Kanombe yakiriwe n’abakunzi bayo bayishimiye

APR VC itarabashije kugera ku mukino wa nyuma kuko yasezerewe muri 1/2, izanye umwanya wa kane ku mugabane w’Afurika, nyuma yo gutsindwa ku mukino w’umwanya wa gatatu n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri bityo igasoza ku mwanya kane.

Nubwo intego yakabaye igikombe, ariko ikipe ya APR VC yakoze amateka yo kuboneka mu makipe 4 meza muri Afurika, ndetse bishimangira ko u Rwanda ubu rugize nibura amakipe 3 ashoboye kugera muri 1/2 nyuma ya Kaminuza y’u Rwanda yabigezeho muri 2011 ndetse na Gisagara Volleyball Club yegukanye umudari w’umurimga muri 2022.

APR VC irasubukura imyitozo vuba yitegura umukino wa kabiri mu ya nyuma ya kamarampaka, aho izahura na Police VC yo itarigeze isohoka kuko yagumye i Kigali.

Mu mukino ubanza wahuje aya makipe yombi, ikipe ya Police VC yatsinze APR amaseti 3-0.

Dennis Ireke wabaye umwe mu bakinnyi beza b'irushanwa
Dennis Ireke wabaye umwe mu bakinnyi beza b’irushanwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka