Volleyball: APR na Police zirasabwa kudakora amakosa
Mu gihe imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, African Women’s Club Championship irimbanyije, Amakipe ahagarariye u Rwanda ya Police na APR arasabwa kudakora ikosa mu mikino yayo ya nyuma mu matsinda.

Yaba ikipe ya Police ndetse na APR Women Volleyball Club, nta n’imwe iraharura inzira iyerekeza muri 1/8, dore ko bose bari ku mwanya wa gatatu mu matsinda yabo, bityo ko bagomba kwirinda gukora ikosa ryo kuba batsindwa undi mukino wo mu matsinda yabo.
Ikipe ya APR WVC nubwo yatangiye yisasira ikipe yo mu Barabu ya Carthage WVC iyitsinze amaseti 3-1, ariko yaje gutungurwa itsindwa na Mayo Kani Evolution yo mu gihugu cya Cameroon amaseti 3-1, bituma itakaza umwanya wa mbere aho ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 3 gusa.
Police VC na yo yatangiye nabi ubwo yatsindwaga na Kenya Pipeline amaseti 3-1, gusa iza kwivugana Club Omnisports Descartes yo muri Ivory Coast, iyitsinda amaseti 3-0, gusa na yo ntibyayiha umwanya wa mbere.
Mu mikino yabo ya nyuma mu itsinda, ikipe ya Police VC igomba guhura na Litto Volleyball Club kuri iki cyumweru, naho APR VC ikisobanura na Nigeria Customs yakiriye iri rushanwa.

Barasabwa iki?
Ikipe ya APR gutsinda Customs biratuma ifata umwanya wa mbere, ariko igihe yaba iyitsinze ku ma seti 3-0, iramutse itsinze yinjijwe iseti, byagorana cyane igihe Carthage ya mbere yo yaba yatsinze Mayo Kani evolution.
Ikipe ya APR iramutse itsinzwe uyu mukino, Carthage igatsinda Mayo Kani, ibi bivuze ko ikipe ya APR yaguma ku mwanya wa gatatu.
Igihe kandi Mayo Kani yatsinda Carthage, APR yatsinzwe na Customs, APR yakwisanga ku mwanya wa nyuma.
Police WVC irasabwa gustinda umukino w’uyu munsi ubundi ikizera gusoza imikino yayo ku mwanya wa kabiri, bityo muri 1/8 bikaba byayifasha guca mu nzira nziza.



Ohereza igitekerezo
|
KIGALI TO DAY TUBAKUNDA CYANE KUBWO AMAKURU MUDAHWEMA KUTUGEZAHO KANDI MUKOMEREZAHO NIBYIZA CYNEE