Volleyball: Amatora yashyizwe muri Nzeri, Shampiyona ihindurirwa uburyo izakinwamo

Mu nteko rusange y’umukino wa volleyball yateranye ku wa Gatandatu tariki 16 kanama 2025, abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda, bemeje ingingo zitandukanye zirimo uburyo bushya bwo gukinamo imikino ya kamarampaka, ndetse hanashyirwaho igihe amatora azabera.

Shampiyona ya Volleball yahinduriwe uburyo izakinwamo
Shampiyona ya Volleball yahinduriwe uburyo izakinwamo

Ku murongo w’ibyari bitegerejwe cyane, ni ukumenya igihe shampiyona y’umwaka utaha w’imikino 2025-2026 izatangirira, amatora ya komite nyobozi ndetse n’utuntu n’utundi.

Ikijyanye n’igihe umwaka mushya w’imikino 2025-2026 uzatangirira, Inteko rusange yemeje ko umwaka w’ikino mushya uzatangira tariki ya 17 Ukwakira 2025. Inteko rusange kandi yunzemo yemeza ko mu gihe cy’imikino ya kamarampaka (Playoffs), amakipe azajya atanguranwa imikino 5 aho kuba imikino 3 nk’uko byari bisanzwe.

Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi nama y’Inteko rusange wari uteganyijwe, ni ukumenya igihe amatora ya komite nyobozi azabera, mu gihe komite icyuye igihe manda yabo irimo kurangira, inama y’Inteko rusange yemeje ko amatora ya komite nshya azaba tariki ya 20 Nzeri 2025.

Inama y'Inteko rusange yemeje ko umwaka utaha w'imikino uzatangira tariki ya 17 Nzeri 2025
Inama y’Inteko rusange yemeje ko umwaka utaha w’imikino uzatangira tariki ya 17 Nzeri 2025

Undi mwanzuro wafashwe n’inama y’Inteko rusange, ni uko ubuyobozi bw’inteko rusange bwasheshwe, aho ubu byose byashyizwe muri komite nyobozi ya federasiyo.

Muri iyi nama kandi, hemejwe abanyamuryango bashya barimo TSS Mutenderi yo mu Karere ka Ngoma, ndetse na Bukora Secondary School yo mu Karere ka Kirehe.

Geoffrey Zawadi usanzwe uri Perezida wungirije ushinzwe amarushanwa muri Federasiyo ya Volleyball
Geoffrey Zawadi usanzwe uri Perezida wungirije ushinzwe amarushanwa muri Federasiyo ya Volleyball

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka