Volleyball: Amakipe ya Police yegukanye irushanwa ryo Kwibohora
Amakipe ya Police Volleyball Club abagabo n’abagore, yegukanye irushanwa ryo Kwibohora atsinze amakipe ya APR.

Ni irushanwa ryashyizweho akadomo kuri iki Cyumweru tariki 6 Nyakanga 2025 muri Petit stade, aho mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Police VC yatsinze iya APR amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma, maze itwara igikombe yegukanye ku nshuro yayo ya mbere kuva cyatangira gukinwa muri 2023.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Police nanone yatsinze APR WVC amaseti 3-1, maze yegukana igikombe cyo kwibohora cyuzuza ibikombe 4 muri rusange imaze kwegukana uyu mwana, kikaba igikombe cya 3 cyo Kwibohora cyikurikiranya yegukanye nyuma yo gutwara icyo muri 2023, 2024 na 2025.
Amakipe ya Kepler VC yegukanye umwanya wa gatatu mu byiciro byombi abagabo n’abagore. Abagabo batsinze ikipe ya REG amaseti 3-1 naho abagore batsinda RRA amaseti 3-1.

Iri rushanwa, ryashyize akadomo ku mwaka usanzwe w’imikino mu Inshyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda. Shampiyona y’umwaka utaha wa 2025-2026 ikazatangira mu kwezi k’Ukwakira.








Reba uko byari bimeze hagati ya Police VC na APR VC
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|