Volleyball: Amakipe ya APR yegukanye ibikombe by’Akarere ka Gatanu

Amakipe ya APR VC mu bagabo n’abagore, ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, yegukanye ibikombe by’irushanwa ry’Akarere ka gatanu (CAVB Zone V Club Championship 2025) ryaberaga i Kampala muri Uganda.

Ubwo APR WVC yahabwaga igikombe
Ubwo APR WVC yahabwaga igikombe

Irushanwa CAVB Zone V Club Championship 2025, ryashyizweho akadomo mu rukererara rushyira uyu wa kabiri, rikaba ryegukanywe n’amakipe ya APR VC yo mu Rwanda nyuma yaho APR y’abagore itsinze Kenya Pipeline amaseti 3-1 ndetse na APR VC y’abagabo na yo igatsinda ku mukino wa nyuma Police VC yo mu Rwanda amaseti 3-1.

Ni irushanwa ryari rimaze icyumweru ribera muri iki gihugu cya Uganda, aho amakipe yose yari ahagarariye u Rwanda yaje imbere ndetse atahana n’imidari.

Ni amateka yakozwe ku ikipe ya APR VC nyuma yo kwegukana iri rushanwa kuko kuva ryatangizwa yari itararyegukana, gusa si ubwa mbere ritashye mu Rwanda kuko usibye mu bagore 2023 ryegukanywe na Pipeline, izindi nshuro zose ryatashye mu Rwanda.

APR VC ihabwa igikombe na sheki nyuma yo kwegukana irushanwa
APR VC ihabwa igikombe na sheki nyuma yo kwegukana irushanwa

Mu nzira iberekeza ku gikombe, ikipe ya APR VC y’abagabo nyuma yo kuva mu matsinda idatsinzwe umukino n’umwe, yahuye na Nemo Stars yo muri Uganda maze iyitsinda amaseti 3-0, byatumye yerekeza ku mukino wa 1/2 aho yahuye na REG VC yo mu Rwanda na yo iyitsinda biyoroheye amaseti 3-0, maze yerekeza ku mukino wa nyuma yatsinzemo Police VC amaseti 3-1.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR WVC, nyuma na yo yo kuva mu itsinda ihagaze neza, yaje guhura na KCB Nkumba yo muri Uganda maze iyitsinda amaseti 3-0 yerekeza ku mukino wa nyuma, na wo yaje gutsindamo Pipeline amaseti 3-1.

Ni ku nshuro ya gatatu iri rushanwa ryabaga, aho inshuro 2 zitambutse ryabereye mu Rwanda ndetse rikegukanwa n’amakipe yo mu Rwanda.

Ku nshuro yayo ya mbere, APR Volleyball Club yegukanye irushanwa rya zone V
Ku nshuro yayo ya mbere, APR Volleyball Club yegukanye irushanwa rya zone V

Iri rushanwa ryari ryaritabiriwe n’amakipe 12 mu bagabo ndetse n’amakipe 9 mu bagore avuye mu bihugu bitandukanye birimo Uganda yakiriye, Tanzania, Kenya, U Burundi, Sudani yepfo ndetse n’u Rwanda.

Biteganyijwe ko amakipe ahagarariye u Rwanda ahaguruka i Kampala muri Uganda kuri uyu mugoroba agaruka I kigali.

Mu kibuga byari ishiraniro
Mu kibuga byari ishiraniro
Police VC yahawe igikombe cy'umuringa nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri
Police VC yahawe igikombe cy’umuringa nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri
REG VC yegukanye umwanya wa gatatu
REG VC yegukanye umwanya wa gatatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka