#Volleyball: Amakipe ya APR yatsindiwe ku mukino wa nyuma muri Tanzania.
Kuri uyu wa Gatanu i Arusha muri Tanzaniya hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo guha icyubahiro uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Mwalimu Julius Nyerere witabye Imana mu 1999 “Nyerere International Tournament 2022”
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe abiri yose ya APR mu bagabo n’abagore y’umukino wa Volleyball aho aya makipe yose yageze ku mukino wa nyuma ariko akaza gutsindwa n’abanya-Kenya.
Ikipe ya APR volleyball club y’abagore niyo yabimburiye izindi gukina umukino wa nyuma aho yacakiranye n’ikipe ya DCI women volleyball club (Directorate of Criminal Investigations) yo muri kenya maze Iyi kipe igizwe n’abapolice bo muri Kenya itsinda APR amaseti 3-0 (25-23, 25- 16, 25-15).
Nyuma hakurikiyeho umukino wa nyuma mu bagabo wahuje ikipe ya GSU yo muri kenya ndetse na APR yo mu Rwanda.


Wari umukino w’ishiraniro kuko ikipe ya GAU yari yiganjemo abakinnyi basanzwe bakinira ikipe y’igihugu ya Kenya maze batsinda ikipe ya APR amaseti 3-1.
Dore amanota yinjiye (25-23,25-22,22-25,25-21)
Nyuma ya hano amakipe yose ya APR arafata urugendo agaruke mu Rwanda kwitegura shampiyona y’umunsi wa kabiri (phase 2) izaba mu mpera z’icyumweru gitaha.
Ohereza igitekerezo
|
Aho mwageze ntabyo tubashinja gusa ubutaha dukeneye igikombe kandi byashoboka.