Volleyball: Amakipe ya APR na Police ni yo yegukanye Shampiyona
Shampiyona ya volleyball mu Rwanda yashyizweho akadomo kuri iki cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025, aho amakipe ya APR VC mu bagabo na Police VC mu bagore, ari yo yegukanye ibikombe.

Ni nyuma yaho ikipe ya APR yatsinze ku mukino wa nyuma Police VC imikino 2-1 mu ya kamarampaka.
Mu mikino 3 yahuje aya makipe, ikipe ya Police VC ni yo yegukanye umukino wa mbere itsinze APR amaseti 3-0, APR itsinda umukino wa kabiri ku maseti 3-1, aha bivuze ko bari bamaze kunganya umukino umwe kuri umwe.
Ibi byatumye bategereza umukino wa gatatu ari na wo wa nyuma, aho baje gutsinda Police VC amaseti 3-2 maze APR VC yegukana igikombe ityo.
Ku ruhande rw’abagore, ku nshuro yayo ya mbere mu mateka, ikipe ya Police VC yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda APR VC imikino 2-1.
Ikipe ya APR VC ni yo yatangiye neza ubwo yatsindaga umukino wa mbere ku maseti 3-1, mu gihe APR VC yiteguraga gutsinda umukino wa kabiri maze ikegukana igikombe, Police VC yavuye inyuma maze itsinda APR amaseti 3-2 bivuze ko bagombaga gutegereza umukino wa gatatu.

Mu mukino wa gatatu, ikipe ya Police yaje nta mwanya ifite wo guha APR, kuko yayitsinze amaseti 3-1 bityo yegukana igikombe cya shampiyona cyayo cya mbere mu mateka.
Urugendo ruganisha kugikombe rwatangiye ubwo umwaka w’imikino (regular season) wasozwaga, maze amakipe yitwaye neza (ane ya mbere) akerekeza mu mikino ya kamarampaka (Playoffs).
Ubwo imikino ya kamarampaka yatangiraga, mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Police VC ni yo yasoje iyoboye izindi, aho yagombaga guhura n’ikipe yabaye iya kane ariyo REG VC. APR yari yasoje ari iya kabiri maze na yo igahura na Kepler VC yo yari yasoje ari iya 4.
Ku ikubitiro bitagoranye, ikipe ya Police yatsinze REG VC imikino ibiri yikurikiranya, ndetse na APR itsinda Kepler VC imikino ibiri ku busa.
Mu bagore, Police VC ni yo yasoje urutonde rwa shampiyona (regular season) iyoboye izindi, aho yari ikurikiwe na APR, RRA ndetse na Kepler.

Police VC yahuye na Kepler VC mu mikino ya 1/2 cya kamarampaka, maze bitabagoye basezerera Kepler ku mikino ibiri ku busa.
Ikipe ya APR yari yabaye iya kabiri, yaje gucakirana na RRA yo yari yasoje ku mwanya wa gatatu, maze na yo biyoroheye iyitsinda imikino 2-0.
Shampiyona ya Volleyball yashyizweho akadomo, gusa amarushanwa yo ntabwo ahagaze kuko mu minsi iri imbere kuva tariki ya 20 hazakinwa irushanwa ngarukamwaka rya Memorial Rutsindura, rizabera mu karere ka Huye.
Mu ntangiriro za Kamena kandi, hazakinwa irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT), aho biteganyijwe ko hari amakipe azitabira avuye hanze y’u Rwanda.
Mu ntangiriro za Nyakanga, hazakinwa irushanwa ngarukamwaka ryo kwizihiza umunsi wo kwibohora, Liberation.



Ohereza igitekerezo
|