Volleyball: Amakipe ya APR agiye kwerekeza muri Tanzania
Amakipe y’Ingabo z’u Rwanda y’umukino wa Volleyball abagabo n’abagore, bagiye kwerekeza mu gihugu cya Tanzania mu irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe uwahoze ari umukuru w’iki gihugu, nyakwigendera Mwalimu Julius Nyerere.

Ni irushanwa ryitwa ‘Nyerere International Championship’ ritegurwa n’abakanyujijeho mu mukino wa Volleyball muri icyo gihugu, Tanzania Amateur Volleyball Association, aho kugeza ubu amakipe ya APR ari yo yonyine mu Rwanda yamaze kwemeza ko azaryitabira, aho biteganyijwe ko rizatangira tariki ya 10 kugeza ku ya 15 Ukwakira uyu mwaka.
Si ubwambere amakipe ya APR VC yitabira iri rushanwa rihuza ahanini ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba, kuko ubwo baherukaga kwitabira iri rushanwa hari muri 2019, aho ikipe y’abagore ya APR VC yatsindiwe ku mukino wa nyuma.

Biteganyijwe ko aya makipe ya APR VC azahaguruka mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira, yerekeza i Arusha muri Tanzania ahateganyijwe kubera iri rushanwa.
Amakipe ya APR azahagararira u Rwanda asanzwe arimo gukina shampiyona ya Volleyball mu Rwanda, aho mu mpera z’iki cyumweru ari ikiruhuko ku makipe yose, ikazasubukurwa tariki ya 15 na 16 Ukwakira 2022.


Ohereza igitekerezo
|