Volleyball: Abakobwa b’u Rwanda barasoza amatsinda bahatana na Senegal
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Volleyball, irasubira mu kibuga kuri uyu wa Kane aho ikina umukino wa nyuma w’amatsinda na Senegal

Kuri uyu wa Kane muri Kigali Arena, harakomeza imikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore, aho haza kuba hakinwa imikino ibiri ya nyuma mu itsinda B, ndetse n’umukino umwe mu itsinda A u Rwanda ruherereyemo.
Ku i Saa munani zuzuye ni bwo hakinwa umukino wa mbere mu itsinda B, umukino uza guhuza ikipe y’igihugu y’u Burundi yanamaze gusezererwa, aho iza gukina na Kenya yamaze kubona itike ya ½. Ukaza gukurikirwa n’uhuza Republiha Iharanira Demokarasi ya Congo na Tunisia Saa kumi zuzuye.

Ku i Saa kumi n’ebyiri zuzuye, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanamaze kwibonera itike ya ½ igaruka mu kibuga, ikaza kuba ikina umukino wa nyuma w’amatsinda na Senegal yo yamaze gusezererwa.

Ohereza igitekerezo
|
Ikipe yacu turayizeye ,uyu munsi ni set 3/0 Bianca nabagenzi be ntabwo badutenguha turahatambuka gitore.
TUBARI INYUMA NTABWOBA.