Volleyball: Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu mu byishimo nyuma yo guhabwa miliyoni eshatu buri wese

Kuwa Gatatu w’icyumweru turimo gusoza nibwo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashyikirije ishimwe abakinnyi bagejeje ikipe y’igihugu muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika.

Abakinnyi bamaze gushyikirizwa Miliyoni 3 buri wese
Abakinnyi bamaze gushyikirizwa Miliyoni 3 buri wese

Ni irushanwa ryabereye mu gihugu cya kameruni (Cemeroon) umwaka ushize muri Kanama aho abakobwa b’ikipe y’Igihugu y’umukino wa volleyball bageze mu 1/2 cy’igikombe cy’afurika gusa bakaza gusoza ku mwanya wa Kane nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’Igihugu ya Cameroon ku mwanya wa Gatatu.

Ni ubwambere byari bibaye mu mateka y’ikipe y’Igihugu ya Volleyball yaba abagabo ndetse n’abagore kugera mu makipe Ane ya mbere muri Afurika dore ko ubu abahungu bahagaze ku mwanya wa Gatandatu muri Afurika nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abagabo cyabereye mu Misiri umwaka ushize.

Ikipe y'Igihugu yakoze amateka yo jyera muri 1/2 cy'igikombe cya Afurika
Ikipe y’Igihugu yakoze amateka yo jyera muri 1/2 cy’igikombe cya Afurika

Nyuma y’igihe kitari gito, Minisiteri ya sSiporo yibutse akazi bakoze ibagenera miliyoni 3 kuri buri kinnyi ndetse n’abari bagize ikipe muri rusange.

Ikipe y'Igihugu mu mateka yandi yakoze harimo no gutsinda Algeria
Ikipe y’Igihugu mu mateka yandi yakoze harimo no gutsinda Algeria
Iri rushanwa ryebereye muri Kameruni umwaka ushize
Iri rushanwa ryebereye muri Kameruni umwaka ushize
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka