UTB VC mu isura nshya n’intego nshya (Amafoto)

Kuri uyu wa mbere tariki 28 Ukwakira 2019 ku cyicaro cya UTB giherereye ku Kicukiro ahazwi nka Sonatube, habereye umuhango wo kwerekana abakinnyi bashya amakipe ya UTB y’abagabo n’iya bagore azakoresha mu mwaka w’imikino wa 2019/2020.

Abakinnyi bashya baguzwe b'amakipe ya UTB VC y'abagabo n'abagore
Abakinnyi bashya baguzwe b’amakipe ya UTB VC y’abagabo n’abagore

Ni umuhango witabiriwe na Proffessor Dr Tombola Gustave umujyanama mukuru w’amakipe ya UTB VC. Hari kandi Dr Kabera Callixte umuyobozi wa kaminuza ya UTB akaba n’umuyobozi w’ikipe ya UTB VC y’abagabo, Umuyobozi wa Zone ya Gatanu Gustave Nkurunziza, n’abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza.

Mu bakinnyi bashya berekanywe mu bagabo harimo Karera Emile Dada wakiniraga Gisagara VC wasinye imyaka itatu akazambara nimero 1, Musoni Fred wakinaga muri Finland wasinye umwaka umwe,azajya yambara nimero 13, Murangwa Nelson wakinaga muri Gisagara yasinye imyaka itatu agomba no guhita atangira kwiga azajya yambara nimero 9. Ntagengwa Olivier wavuye muri REG VC azajya yambara nimero 4. Mu bandi harimo Alain Irakoze wavuye muri IPRC Ngoma wasinye imyaka ibiri azajya yambara nimero 6. Iyi kipe kandi yazamuye abakinnyi bakiri bato babiri yavanye muri Don Bosco Gatenga abo ni Mandela Nzirimo uzambara nimero 7 na Rukundo Bienvenue uzambara nimero 12.

Mu bakobwa nta mpinduka nyinshi zabaye muri iyi kipe itozwa na Mbanze Sylvestre ,yaguze abakinnyi babiri ,bashobora kwiyongeraho umunyamahanga umwe. Abo ni Utegerejiwabo Claudette wavuye muri Ruhango azambara nimero 18 na Mulisa Pacifique uzambara nimero 13.

Ikipe y’abagabo ya UTB VC yabaye iya gatatu mu mwaka w’imikino ushize harimo igikombe cy’akarere ka gatanu.

Mu bagore iyi kipe yashinzwe mu mwaka wa 2018/2019 yatwaye ibikombe 5 muri 7 byakiniwe mu Rwanda aho harimo na Shampiyona byatumye iyi kipe izasohokera igihugu mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka