UTB na REG zageze ku mukino wa nyuma wa Memorial Rutsindura 2019

Ikipe ya UTB na REG VC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona ni zo zageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa Memorial Rutsindura riri kubera mu Karere ka Huye ku nshuro yaryo ya 17.

REG yambaye ubururu na UTB yambaye umuhondo ni zo zihura kuri Final mu bagabo kuri iki cyumweru
REG yambaye ubururu na UTB yambaye umuhondo ni zo zihura kuri Final mu bagabo kuri iki cyumweru

Ikipe ya UTB yabigezeho imaze gutsinda Gisagara VC amaseti 3-0 muri ½ cy’iri rushanwa riri kubera mu Iseminari nto ya Karubanda.

Ku rundi ruhande, ikipe ya REG VC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2019 yatsinze APR VC amaseti 3-1.

Ikipe ya REG na UTB zigomba gukina umukino wa nyuma kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena 2019 saa tanu z’amanywa.

Mu bagore RRA na UTB ziheruka guhanganira igikombe cya Shampiyona UTB ikacyegukana nizo zizahurira ku mukino wa nyuma
Mu bagore RRA na UTB ziheruka guhanganira igikombe cya Shampiyona UTB ikacyegukana nizo zizahurira ku mukino wa nyuma

Kuri iki cyumweru kandi RRA irakina na UTB mu bagore ku mukino wa nyuma guhera saa tatu n’igice 09h30 naho mu cyiciro cya kabiri (Serie B) St Joseph ikine na GSO Butare saa tatu za mu gitondo.

Mu mikino iheruka mu mwaka ushize yo kwibuka Nyakwigendera Alphonse Rutsindura ufatwa nk’imwe mu nkingi z’umukino wa volleyball mu Rwanda, REG mu bagabo na APR y’abagore ni zo zegukanye iri rushanwa rya 2018.

Ntagengwa Olivier wunamye ni umwe mu bo REG igenderaho
Ntagengwa Olivier wunamye ni umwe mu bo REG igenderaho
Abafana bari benshi nubwo izuba ryari ryinshi
Abafana bari benshi nubwo izuba ryari ryinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka