Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Volleyball yageze mu Rwanda

‎Umufaransa Frédéric Guérin yageze i Kigali aho aje gutoza amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagabo n’abagore aho aje asimbuye umutoza ukomoka muri Brezili, Paulo de Tarso.

Umutoza mushya w'ikipe y'igihugu ya Volleyball Frédéric Guérin yageze mu Rwanda
Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Volleyball Frédéric Guérin yageze mu Rwanda

‎Uyu mutoza wageze i Kigali yatoranyijwe mu batoza bane bari bemerewe gukora ikizamini cya nyuma cyo mu magambo cyabaye ku wa 21 Mutarama 2026, asinya amasezerano y’imyaka ibiri atoza ndetse anahugura abatoza.

Guérin ugiye gutoza abagabo ndetse n’abagore agomba guhita atangira akazi areba abakinnyi mu marushanwa atandukanye arimo imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika izabera mu Rwanda kuva tariki 20 Mata kugeza tariki 3 Gicurasi 2026 ndetse n’imikino ya nyuma ya shampiyona bazamufasha mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika izatangira muri Gicurasi 2026.

‎Uyu mutoza yavuze ko nubwo atari mu Rwanda ariko yari amaze igihe akurikirana shampiyona ya Volleyball, kandi bizamufasha kubona abakinnyi azifashisha mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2026 mu bagabo, iteganyijwe kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 15 Nzeri 2026 aho iri rushanwa rizaba inzira yo gushaka itike yo kwitabira igikombe cy’Isi cy’Abagabo 2027 ndetse n’imikino Olempike ya 2028 izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

‎Guérin, w’imyaka 52, ni umwe mu batoza beza uzwiho ubuhanga mu gutegura amayeri y’umukino, ashyira imbaraga mu guteza imbere abakinnyi no kubaka amakipe y’abakiri bato yitezweho umusaruro mu gihe kirambye.

‎Ku rwego rw’amakipe (clubs), umutoza Guérin yatoje amakipe menshi muri shampiyona ya volleyball y’u Ubufaransa, arimo AS Cannes, Nice Volley-Ball, na Cambrai Volley, aho yafashije aya makipe muri byinshi ndetse no kuyafasha kuguma ku rwego rwo guhatana.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka