Umukino wa REG VC na UTB ntukibereye muri Kigali Arena

Umunsi wa kabiri wa shampiona ya Volleyball mu Rwanda uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, ntukibereye muri Kigali Arena nk’uko byari biteganyijwe

Mu nkuru twabagejejeho Tariki ya 07 Ugushyingo yari ifite umutwe ugira uti REG VC vs UTB umukino wa mbere muri Kigali Arena yavugaga ko umukino w’umunsi wa kabiri w’amakipe yombi wagombaga kubera muri Kigali Arena, uyu mukino ntukibereye muri Kigali Arena.

Amakipe ya UTB na REG amaze iminsi ahangana, ntagikiniye muri Kigali Arena
Amakipe ya UTB na REG amaze iminsi ahangana, ntagikiniye muri Kigali Arena

Mu gushaka kumenya impamvu uyu mukino utazabera muri Kigali Arena, Kigali Today yaganiriye n’umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) Adalbert Mfashimana, atubwira byinshi ku mpamvu uyu mukino wimuwe.

Yagize ati " Ntabwo bigishobotse ko uberamo, kubera ko ikibuga kitujuje ibyangombwa, cyane cyane ku bijyanye n’amapoto, amapoto yari yateguwe akeneye ubundi bufasha kandi turimo kubushakisha, mu minsi iri imbere tuzakinira muri Kigali Arena"

Ikibazo cy'amapoto amanikwaho inshundura (Filets) ari mu byatumye aya makipe adakinira muri ARENA
Ikibazo cy’amapoto amanikwaho inshundura (Filets) ari mu byatumye aya makipe adakinira muri ARENA

Impinduka mu buryo bw’imikinire ku munsi wa kabiri wa shampiyona

Umunsi wa mbere wa shampiyona wakinwe mu buryo ku kibuga kimwe haberaga umukino umwe, naho umunsi wa kabiri wa shampiyona, Ikibuga kirakira imikino itatu.

Ku bijyanye n’ihinduka ry’imikinire Ku munsi wa shampiyona Adalbert Mfashimana yatubwiye ko byifujwe n’abayobozi b’amakipe.

Yagize ati "Nyuma y’umunsi wa mbere wa shampiyona abayobozi b’amakipe basabye ko uburyo bwo gukina bwahinduka, abafana bari bamaze kumenyera umukino urenze umwe, abakinnyi gukina umukino umwe ku munsi twasanze byatuma badakora, bivuze ko ikibuga cyagombaga kwakira umukino umwe kigiye kujya cyakira imikino itatu"

Gahunda y’umunsi wa Kabiri wa shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo

Gymnase ya Gisagara

11:00 Gisagara VC vs APR BC
13:00: APR VC vs IPRC Ngoma
15:00: Gisagara VC vs IPRC Ngoma

Ku cyumweru Tariki ya ya 24 Ugushyingo

Petit Stade i Remera

14:00: REG VC vs Kirehe VC
16:00: UTB VC vs Kirehe VC
18:00: REG VC vs UTB

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka