U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Afurika cya Beach Volleyball
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Mu irushanwa ryaberaga muri Mozambique, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa yegukanye iki gikombe itsinze Maroc amaseti 2-1
Nyuma y’uko iyi kipe yari yabonye itike yo kwitabira igikombe cy’Isi cya Volleyball ikinirwa ku mucanga kizabera muri Autriche, u Rwanda rwaje no guhita rwegukana iki gikombe rutsinze ikipe ya Maroc ku mukino wa nyuma amaseti 2-1.

Abafana b’Abanyarwanda mu byishimo byinshi

Muri 1/2 basezereye Maroc

Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Nzayisenga Charlotte afatanyije na Mutatsimpundu Denyse
Muri 1/2 cy’irangiza ikipe y’u Rwanda muri iki gitondo yari yatsinze ikipe ya Mozambique amaseti 2-0, biyiha itike yo gukina umukino wa nyuma, aho ku mukino wa nyuma ikipe ya Maroc yaje kubanza gutsinda u Rwanda iseti ya mbere, u Rwanda rurayishyura ndetse bakina n’iseti ya kamarampaka u Rwanda ruyitsinda ku manota 15 kuri 13.

U rwanda rwari rushyigikiwe ...

Mu mukino wa nyuma u Rwanda rwishyuye Mozambique ruranayitsinda
Ohereza igitekerezo
|
Bastinze maroc kumukino wanyuma
waweee mukomerezaho bavandimwe.
nishema kubanyarwanda bose