U Rwanda rwabonye intsinzi ya mbere mu gikombe cy’Africa
Ku munsi wa kabiri w’igikombe cy’Afrika,u Rwanda rwatsinze umukino warwo wa mbere,aho bihimuriraga ku birwa bya Maurice (Mauritius),nyuma y’aho bari batsindiwe ku mukino wa mbere na Maroc.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Volleyball yabshije kwitwara neza ibona intsinzi yayo ya mbere ku ikipe y’Ibirwa bya Maurice,aho aba basore bahagarariye u Rwanda baje gutsinda iki gihugu amaseti atau ku busa.


Mu mukino watangiye ahagana mu ma saa kumi ya hano mu Rwanda,ikipe y’u Rwanda yatangiye igenda imbere,ndetse iza no gutsinda iseti ya mbere inyagiye Ibirwa bya Maurice ku manota 25-13,u Rwanda rwongera gutsinda bigoranye iseti ya kabiri ku manota 26-24.

Mu iseti ya gatatu ari nayo ya nyuma,abakinnyi b’u Rwanda baje kongera kwitwara neza maze iyi kipe y’ibirwa bya Maurice yari imaze imyaka 14 idakina aya marushanwa bayitsinda ku manota 26-24,maze umukino urangira u Rwanda rutsinze ku maseti 3-0.

Mu mukino wa mbere w’aya marushanwa u Rwanda rwari rwatsinzwe na Marocamaseti atatu ku busa ( 25-23,25-13,25-17),rukaba ruzongera gukina ku wa gatandatu rukina n’igihugu cya Tunisia ku i Saa kumi za hano mu Rwanda.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|