U Rwanda rutsinze Uganda ruyobora itsinda rya mbere
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Mu mukino usoza iy’amatsinda wabaye kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rutsinze Uganda amaseti atatu kuri abiri, rusoza ku mwanya wa mbere

Kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Arena hasojwe imikino y’amatsinda, aho u Rwanda na Uganda zagombaga kwishakamo iyobora itsinda.

U Rwanda ni rwo rwatangiye rwitwara neza rutsinda iseti ya mbere ku manota 25-15, Uganda iza guhita itsinda andi maseti abiri yakurikiyeho (25-21 na 25-23).

U Rwanda rwaje kongera kuzamuka rutsinda iseti ya kane ku manota 25-11, haza kwiyambazwa iseti ya kamarampaka aho u Rwanda rwayitsinze ku manota 15-09.

Imikino yo mu itsinda irangiye u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere, Uganda iya kabiri, u Burundi ku mwanya wa gatatu, naho Burkina Faso ku mwanya wa nyuma.




Ohereza igitekerezo
|