U Rwanda rutsinze Misiri rubona itike y’imikino Paralempike izabera i Tokyo (Amafoto)
Mu gikombe cya Para Volley Sitting Volleyball Championships cyaberaga mu Rwanda, u Rwanda rwegukanye igikombe mu bagore.

Wari umukino wari utegerejwe n’Abanyarwanda benshi, usibye kuba wari gutanga igikombe, wagombaga no gutanga itike yo kwitabira imikino Paralempike izaba umwaka utaha.
Ikipe y’abagore y’u Rwanda yari yatsinze imikino ine y’amajonjora, yagombaga guhatana na Misiri ku mukino wa nyuma.

U Rwanda rwatsinzwe iseti ya mbere na Misiri ku manota 25 kuri 22, iseti ya kabiri yanagoranye yaje kwegukanwa n’u Rwanda ku manota 28 kuri 26 ya Misiri.
Iseti ya kane yari itegerejwe, yaje kwegukanwa n’u Rwanda ku manota 25-18, u Rwanda ruba rwegukanye igikombe ndetse n’itike yo kwerekeza mu mikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani umwaka utaha.
Amafoto:




















Kugira ngo urebe andi mafoto menshi, kanda hano
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ohereza igitekerezo
|