U Rwanda rutangiranye intsinzi mu mikino ya All Africa

Amakipe y’u Rwanda y’umukino wa volleyall yo ku mucanga yatangiranye intsinzi mu mikino nyafurika ya All Africa Games iri kubera muri Maroc aho u Rwanda rwatsinze Algeria mu bagabo no mu bagore kuru uyu wa gatanu, nubwo abagore baje gutsindwa na Mauritius.

Abagabo batangiye neza batsinda umukino wabo wambere
Abagabo batangiye neza batsinda umukino wabo wambere

Muri iyi mikino yatangiye uyu munsi, mu bagabo ikipe y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier ufatanya na Akumuntu Kavalo Patrick yatsinze Algeria amaseti abiri ku busa 21-13 na 21-12. Iyi kipe iri mu itsinda rya gatatu izasoza imikino yo mu itsinda ejo ku wa gatandatu aho ibanza guhura na Benin ikurikizeho Angola.

Mu bagore naho u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Algeria rukaba rwayitsinze amaseti abiri ku busa.

Ikipe y’abagore igizwe na Munezero Valentine ufatanyije na Mukandayisenga Benitha yatsinze iseti ya mbere 21-17 iya kabiri itsinda 21-13.muri iri tsinda u Rwanda kandi ruri kumwa na Mauritius ndetse na Zimbabwe ari nayo mikino bazakina ejo ku wa gatandatu.

Abagore nabo bitwaye neza imbere ya Algeria ariko Mauritius irabahagama
Abagore nabo bitwaye neza imbere ya Algeria ariko Mauritius irabahagama

Abakobwa bakinnye kandi umukino wa kabiri na Mauritius batsindwa amaseti abiri ku busa (21-17&24-22).

Imikino ya All Africa yatangiye kuri uywa gatanu izafungurwa ku mugaragaro tariki ya 19 Kanama isozwe tariki ya 31.

Uretse mu mukino wa volleyball yo ku mucanga, u Rwanda ruzahagararirwa mu gusiganwa ku magare no gusuganwa ku maguru.

Ikipe izahagarira u Rwanda mu gusiganwa ku magare igizwe na Areruya Joseph, Mugisha Moise, Munyaneza Didier na Nzafashwanayo Jean Claude mu gihe Hitimana Noel na Yankurije Marthe ari bo bazasiganwa ku maguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka