Sitting Volleyball: U Rwanda rwatangiye rutsindwa na Brazil mu mikino Paralempike 2024 (Amafoto)

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore yatangiye imikino Paralempike 2024 ikinwa n’abafite ubumuga itsindwa na Brazil amaseti 3-0.

Uyu wari umukino w’umunsi wa mbere w’iyi mikino iri kubera mu Bufaransa yafunguwe tariki 28 Kanama 2024, ukaba n’uwa mbere ku Rwanda mu itsinda ryaryo rya kabiri ruri kumwe na Brazil, Slovenia na Canada.

Iseti ya mbere y’uyu mukino utigeze worohera Abanyarwandakazi imbere ya Brazil bayitsinzwe ku manota 25-13, ndetse amaseti yose nta narimwe u Rwanda rwagejeje ku manota 15.

Iseti ya kabiri nayo u Rwanda rwayitsinzwe ku manota 25 ya Brazil ku 10 mu gihe iya gatatu rwayitsinzwe ku munota 25 kuri 7, Brazil yegukana intsinzi ya mbere muri uyu mukino wa mbere itsinze amaseti 3-0.

Brazil ni ikipe isanzwe ikomeye muri Sitting Volleyball haba mu bagabo n’abagore kuko ku rwego rw’Isi ku rutonde ruheruka gusohorwa na World Paravolley muri Werurwe 2024, iki gihugu kiri ku mwanya wa kabiri muri ibi byiciro byombi mu gihe mu bagore u Rwanda ruri ku mwanya wa gatanu.

U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, saa sita z’amanywa rukina na Slovenia ya gatandatu ku Isi mu gihe umukino wa nyuma w’amatsinda bazawukina tariki 2 Nzeri 2024,s aa kumi nebyiri z’umugoroba bahura na Canada.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka