Sitting Volleyball: Ikipe y’u Rwanda y’abagore yatsinze Misiri mu Gikombe cy’Isi
Ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, ikipe y’u Rwanda y’abagore yatsinze iya Misiri mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball, amaseti 3-0.

Wari umukino wa gatatu u Rwanda rwakinaga mu itsinda ryarwo, wabaye ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba. Ni umukino utagoye u Rwanda kuko kuva ku munota wa mbere, rwawuyoboye kugeza ku munota wa nyuma.
Iseti ya mbere u Rwanda rwayitwaye rutsinze Misiri ku munota 25-6 rwihuse cyane, iya kabiri Misiri yari yazamuye amanota ariko ntibyabuza u Rwanda kuyitwara rutsinze amanota 25-16. Ibi byakomeje gutanga imbaraga ku ikipe y’u Rwanda yari yatangiye neza umukino, maze n’iseti ya gatatu irayegukana itsinze amanota 25-10.
Umutoza Dr Mosad Rashad, yavuze ko gutsinda Misiri bivuze ko bari mu nzira nziza yo gukomeza kuyobora Afurika nk’uko bimeze, ari ko bazamura urwego.

Yagize ati “Bivuze ko turi mu nzira nziza yo kuyobora Afurika nk’uko bimeze, no gukomeza kwerekana ko turi ikipe ikomeye, ariko intego yacu ni ukujya ku rwego rwo hejuru. Uyu munsi twakinnye neza, buri mukinnyi wese yakinnye neza.”
Uyu mutoza avuga ko kimwe mu byabafashije kandi ari ugutekereza ku hazaza, kuko Misiri bazongera guhurira muri shampiyona ya Afurika izabera muri Nigeria muri Mutarama 2024.
Kuri uyu wa Kabiri ikipe y’abagore irakina n’iy’u Bushinwa ikomeye cyane ku Isi, na yo bari mu itsinda rimwe ku isaha ya saa kumi n’imwe, umukino umutoza avuga ko yifuza ko abakinnyi bawukina nk’uko bakinnye na Misiri, kandi bakumva ko nta kipe batakina ku Isi.

Kuri uyu wa Kabiri kandi, abagabo saa yine za mu gitondo barakina n’ikipe y’Igihugu ya Misiri, na bo mu mukino wa kabiri mu itsinda bahereyeyemo, aho basabwa kuwutsinda bakagera muri ¼.



Ohereza igitekerezo
|