Rwanda yerekeje kuri Finale muri Volleyball mu mikino ihuza inteko
Ikipe y’inteko ishinga amategeko yatsinze EALA yerekeza ku mukino wa nyuma mu mikino ihuza inteko zishinga amategeko muri Afrika y’ibirasirazuba
Mu mikino iri kubera mu Rwanda kuva ku wa gatanu taliki ya 04/12/2015,imikino ihuza Inteko zishinga amategeko zo muri Afrika y’Iburasizuba,u Rwanda rwihereranye ikipe y’ihuriro ry’inteko nshinga mategeko muri Afrika y’Iburasizuba (EALA) ruyitsinda amaseti abiri ku busa.


Ikipe y’inteko ishinga mategeko y’u Rwanda niyo yaje gutsinda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 20,iza no kongera gutsinda mu buryo butayigoye iseti ya kabiri ku manota 25 kuri 16.
Iyi kipe y’u Rwanda ikaba yagaragayemo abakinnyi bakanyujijeho barimo Honarable Charles Uyisenga wigeze no kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda,harimo kandi Perezida wa Sena Honorable Bernard Makuza,Honorable Barikana Eugene ndetse na Honorable Gatabazi JMV.


Nyuma yo kubona iyi ntsinzi,Perezida wa Sena Honorable Bernard Makuza yatangaje ko n’ubwo uyu mukino utabagoye cyane,ariko irushanwa rihora ari irushanwa kandi biteguye gukina ku mukino ukomeye n’ikipe ya Kenya.
Hon.Bernard Makuza yagize ati: "Irushanwa riba ari irushanwa,n’ubwo ko uyu mukino utatugoye cyane,nta kipe umuntu yapfa gusuzugura kuko hari uburyo aba yariteguye,n’ubwo ari ibijyanye n’ubusabane,ariko no kurushanwa birimo"

Kuri uyu wa kane nibwo u Rwanda ruzaba rukina na Kenya ku mukino wa nyuma,iyi kipe nayo ikaba yahageze itsinze ku buryo buyoroheye cyane ikipe ya Uganda ku maseti 2-0, iya mbere 25-8, iya kabiri 25-11.
U Rwanda na EALA (Andi mafoto)






Ohereza igitekerezo
|