Rwanda Revenue na REG begukanye Memorial Rutsindura 2017
Rwanda Revenue mu bagore na REG mu bagabo ni zo zegukanye irushanwa "Memorial Rutsindura" ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu karere ka Huye na Gisagara
Kuri iki cyumweru mu ishuli rya Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda habereye imikino ya nyuma isoza irushwanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wazize Jenoside yakorewe Abatutsimu mwaka wa 1994, akaba yari umutoza muri iki kigo, ndetse akaba yaranabaye Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda.

Muri iyi mikino yari irimo ibyiciro byinshi, yaje gusozwa amakipe ya APR Vc mu bagabo no mu bagore atsindiwe ku mukino wa nyuma na Rwanda na Revenue na REG vc.
Uko amakipe yagiye yegukana ibikombe
Mu mukino wa Beach Volleyball, ikipe igikombe cyatwawe yitwa Umucyo yari igizwe na Ismael na Hitayezu, bahawe ibihumbi 100

Mu cyiciro cy’amashuri abanza igikombe cyatwawe na Ecole primaire Simbi itsinze Mbazi, ihabwa Sheki y’ibihumbi 50 n’imipira yo gukina
Mu cyiciro cya Tronc Commun igikombe cyatwawe na Christ Roi yahembwe ibihumbi 150, nyuma yo gutsinda PSVF Karubanda.
Mu cyiciro cy’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri (Serie B) iya mbere yabaye Groupe Scolaire Officiel de Butare(Indatwa) yatwaye igikombe itsinze Petit Séminaire Karubanda amaseti 3-1, ihembwa ibihumbi 200Frws.
Mu cyiciro cy’abakinnyi batabigize umwuga (Veterans), igikombe cyatwawe na Veterans itsinze Relax Club, ihembwa ibihumbi 250
Mu cyiciro cy’abakobwa, ikipe ya Rwanda Revenue yegukanye igikombe itsinze APR Vc amaseti 3-1, ihembwa ibihumbi 250

Mu cyiciro cy’amakipe akina icyiciro cya mbere, ikipe ya REG Vc yegukanye iki gikombe itsinze APR Vc amaseti 3-1, ihembwa ibihumbi 250Frws.

Umwana wa Rutsindura Alphonse wabashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ikirezi Alaine uba usigaye atuye muri Canada yari yaje kwitabira iri rushanwa, yashimiye abagize uruhare ngo iri rushanwa ribe ndetse n’abakomeje kubakira ku byo umubyeyi we yari yarubatse

Yagize ati "Ndashimira abitanze bose ngo iri rushanwa ryagenze neza, ndashimira abagize uruhare mu kwibuka umubyeyi, nkabashimira ko mwazirikanye imizi yashinzwe na Papa wanjye, ibyo yubatse bikaba bigeze kure, twari dutuye hafi aha, tukajya tuza kureba imipira, twahasangaga urukundo n’urugwiro"
Iri rushanwa Memorial Rutsindura ryakinwaga ku nshuro ya 15, ryari ryitabirwe n’amakipe 35 ari na bwo bwa mbere ryitabiriwe n’amakipe menshi, rikaba ryarabereye ku bibuga bitandukanye biri mu karere ka Gisagara na Huye.
Ohereza igitekerezo
|