REG yongeye kwisubiza igikombe cya Memorial Rutsindura

Mu irushanwa rya Volley Ball ryo kwibuka Alphonse Rutsindura ryabaga ku nshuro ya 17, REG mu bagabo na RRA mu bagore nibo begukanye ibikombe.

REG yongeye kwisubiza iki gikombe yari yanegukanye umwaka ushize
REG yongeye kwisubiza iki gikombe yari yanegukanye umwaka ushize

Iri rushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ryitabiriwe n’amakipe ari mu byiciro bitandukanye, birimo icy’abagabo n’abagore ku makipe akina mu cyiciro cya mbere, icy’amakipe y’abagabo akina mu cyiciro cya kabiri , n’icyiciro cy’abiga mu mashuri yisumbuye, mu cyiciro rusange no mu mashuri abanza.

Imikino yatangiye kuwa gatandatu tariki ya 22 Kamena 2019, hakinwa imikino y’amajonjora n’iya kimwe cya kabiri, imikino ikaba yasojwe kuri iki cyumweru hakinwa imikino ya nyuma.

Imikino ya nyuma yabimburiwe n’umukino wa nyuma mu bagore aho ikipe ya RRA yagombaga gukina na UTB iherutse kuyitwara igikombe cya Shampiyona.

RRA yari ifite ihurizo ryo guhura n’ikipe yayigoye aho yanayikuyemo benshi mu bakinnyi yagenderagaho nka Hakizimana Judith, Mukandayisenga Benitha, Nzayisenga Charlotte n’abandi.

Ku ruhande rwa RRA yaherukaga kwegukana iki gikombe muri 2008 ifashijwe n’abakinnyi nka Captain wayo Izabayo Regine, yatsinze uyu mukino kuri seti 3-1 itwara iki gikombe cyari cyegukanywe na APR Vc y’abagore ubwo cyabaga ubushize ku nshuro ya 16.

RRA yegukanye iki gikombe mu bagore yahembwe igikombe na sheki y’ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umukino wakurikiyeho ni umukino wa nyuma mu bagabo mu cyiciro cya mbere wahuje REG na UTB amakipe yaje muri iyi mikino afite bamwe mu bakinnyi bashya ku mpande zombi.

UTB yari yongeyemo amaraso mashya aho yari ifitemo abakinnyi nka Dawidi Okello usanzwe akina muri Turukiya, na mugenzi we Kathbart Malinga bombi bakinira ikipe y’igihugu ya Uganda.

REG umwe mu bakinnyi bashya yari ifitemo ni Yvan Bob Ongom wahoze muri Gisagara.

Uyu mukino watangijwe na Perezida wa Sena Bernard Makuza wari umushyitsi mukuru muri iyi mikino, watangiye ikipe ya REG irusha ingufu ikipe ya UTB yagowe n’imenyerana ry’abakinnyi bashya n’abari basanzwemo.

REG yongeye kwegukana iki gikombe ku nshuro ya kabiri itsinze UTB seti 3-0, yegukana igikombe na sheki y’ibihumbi 350 Frw.

Dore uko amakipe yagiye akurikirana mu byiciro bitandukanye:

Icyiciro cya Volley ball yo ku musenyi (Beach Volley ball) Umwanya wa mbere wegukanywe n’ikipe yari igizwe na Kabandana Ignace na Tuyishime Pascal.

Ikiciro cya kabiri mu bagabo, igikombe cyegukanywe na GSOB yatsindiye St Joseph Kabgayi ku mukino wa nyuma, Umutara Polytechnic iza ku mwanya wa gatatu.

Mu kiciro cy’abahoze bakina Volley Ball kizwi nk’abavetera, igikombe cyegukanwe na Tout Age y’i Huye naho Droujba y’i Kigali iza ku mwanya wa kabiri.

Mu butumwa bwatanzwe na Senateur Bernard Makuza, yongeye kugaragaza uruhare rwa Rutsindura mu guteza imbere Volley Ball mu Rwanda, ashimira abateguye iyi mikino n’uruhare baha abana bakiri bato aho yavuze ko biri mubyo yibukiraho Rutsindura kuko mu gihe cye yazamuye abana benshi.

Perezida wa Sena Bernard Makuza yashimiye abategura Memorial Rutsindura
Perezida wa Sena Bernard Makuza yashimiye abategura Memorial Rutsindura

Imikino yo kwibuka Rutsindura wahoze ari umwarimu muri Seminari nto ya Karubanda, akaba umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore, n’umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volley ball, itegurwa buri mwaka n’abahoze biga muri Seminari nto ya Karubanda.

Muri iyi mikino igamije kwibuka ubutwari bwa Rutsindura Alphonse wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, amakipe ya APR VC mu bagore na REG mu bagabo niyo yari yegukanye ibikombe biheruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka