REG VC yegukanye umwanya wa cyenda muri CAVB nyuma yo gutsinda APR VC
Ikipe ya REG VC yegukanye umwanya wa cyenda mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAVB Men’s Club Championship), nyuma yo gutsinda APR VC amaseti atatu ku busa.

Ni umukino wabaye kuri uyu mbere tariki ya 26 Mata 2021 mu mujyi wa Sousse muri Tuniziya, ahakomeje kubera iryo rushanwa ryatangiye ku ya 16 rikazageza ku ya 28 Mata 2021.
Ni umukino amakipe yombi yakinnye nyuma yo gusezererwa mu mikino y’amatsinda akajya guhatanira imyanya. Amakipe ubwayo araziranye cyane, uretse kuba asanzwe akina Shampiyona ndetse n’andi marushanwa ya hano mu Rwanda, mbere yo kwerekeza muri Tuniziya bakinnye imikino itatu ya gicuti aho REG VC yayitsinze yose.

Ikipe ya REG VC yegukanye iseti ya mbere itsinze ibitego 25 kuri 18 bya APR VC. Iseti ya Kabiri APR VC yazamuye amanota ariko isanga REG VC yayiteguye iyitsinda 25 kuri 21. Iseti ya Gatatu REG VC yakomereje imbaraga zayo mu maseti abiri ya mbere iyitsinda ibitego 25 kuri 22 bya APR VC.

Uko umukino wagenze
APR VC 0-3 REG VC
Iseti ya Mbere: 18 - 25
Iseti ya Kabiri: 21 - 25
Iseti ya Gatatu: 22 - 25
Ugutsinda uyu mukino byatumye REG VC isoza irushanwa ku mwanya wa Cyenda mu gihe APR VC yasoje irushanwa ku mwanya wa 10, amakipe yombi akazagaruka mu Rwanda tariki ya 28 Mata 2021 ubwo irushanwa rizaba risojwe.
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|
Pôle Sana ,ariko mwamenya urwego rwanyu gute kandi muba mwatiye mbere yo kugenda,mwagiye mukinisha abakinnyi banyu mukanamenya uko muhagaze nibyo muzakosora! Wapi kabisa hariya FRVB na REG mwarakishe biriya Ni ibintu byashaje.bilan yabaye négatif pe ,intego ntayo mwagezeyo,nimuze mutegure ariko ibintu byo gutira abakinnyi mugiye mu marushanwa wapi pe.