REG VC yatsinze UTB VC mu mukino w’umunsi wa kabiri

Shampiyona ya Volleyball yakomeje ku munsi wayo wa kabiri ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo, ikipe ya REG VC itsinda UTB VC amaseti atatu kuri abiri.

Ni umukino wari ufite kinini usobanuye nyuma yuko UTB VC itsinze REG VC muri Gisagara Preseason tournament.

Umukino watangiye REG VC itsinda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 21 ya UTB, amaseti abiri yakurikiyeho UTB VC yerekanye imbaraga zidasanzwe binyuze ku bakinnyi bayo bakomeye nka Ntagengwa Olivier, Nelson Murangwa na Karera Emile Dada, yaje gutsinda iseti ya kabiri ibitego 25 kuri 14 bya REG VC, yakomereje muri uwo mujyo yegukana seti ya gatatu itsinze ibitego 25 kuri 21.

Iseti ya kane ikipe ya REG BC yavuguruye amakosa yari yakoze, maze iyegukana itsinze ibitego 25 kuri 22 bya UTB.

Amakipe yombi yanganyije amaseti abiri maze hitabazwa iseti ya kamarampaka bita (Seoul), yaje kurangira REG VC iyegukanye ibitego 17 kuri 15 bya UTB VC.

Nyuma y’umukino, umutoza wa RE VC Mugisha Benon yavuze ko yakoze amakosa menshi, ari byo byatumye adatsinda kare ,gusa ngo yahinduye umukino biranamuhira.

Mugisha Benon utoza REG VC
Mugisha Benon utoza REG VC

Kuwa gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo

Gisagara 3-0 IPRC Kigali (25-16, 25-21,25-18)

Ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo

APR VC 3-1 Kirehe VC (25-20, 18-25, 25-18, 25-17)

REG VC 3-2 UTB VC (25-21, 14-25, 21-25, 25-22, 17-15)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka