REG VC na UTB VC mu mukino wa mbere muri Kigali Arena

Shampiyona ya Volleyball umwaka w’imikino wa 2019/2020 iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, aho imwe mu mikino izabera muri Kigali Arena

Umwe mu mikino abakunzi ba Volleyball bamenya ni umukino uzahuza ikipe ya REG Vc na UTB Vc uzakinwa tariki ya 23 Ugushyingo 2019 i saa kumi n’ebyiri z’Umugoroba muri Kigali Arena ku munsi wa kabiri wa shampiyona.

Nyuma ya Basketball ubu na Volleyball izakinirwa muri Kigali Arena
Nyuma ya Basketball ubu na Volleyball izakinirwa muri Kigali Arena

Ingengabihe ya shampiyona Ku munsi wa mbere

Ku wa Gatandatu no ku cyumweru tariki ya 09-10/11/2019

REG VC APR VC : Petit Stade
KIREHE vs Gisagara: Umukino uzabera i Kirehe
UTB vs IPRC Ngoma : Petit Stade

Umunsi wa kabiri wa shampiona uzaba tariki ya 23 Ugushyingo 2019

APR VC vs Kirehe VC
Gisagara VC IPRC Ngoma : Gymanase ya Gisagara
REG vs UTB VC : Kigali Arena (18:00)

Ubukeba bw’aya makipe bukomeje gufata indi ntera nyuma y’aho umwaka ushize ikipe ya UTB VC itwaye igikombe cya Zone 5 itsinze REG VC, mu gihe ikipe ya REG yatwaye igikombe cya Shampiyona yigaranzuye Gisagara VC.

Ibikomeza uyu mukino uyu mwaka ni byinshi, ikipe ya UTB VC yatwaye igikombe kibanziriza shampiyona y’uyu mwaka itsinze REG VC amaseti 3 kuri 2 ndetse kandi na Ntagengwa Olivier umwe mu bakinnyi bagenderwagaho mu kipe ya REG VC mu mwaka w’imikino ushize 2018/2020, yerekeje muri UTB VC nabyo bikomeza uyu mukino.

Amakipe yombi yatangiye imihigo kuri uyu mukino

Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi muri REG VC Ndabikunze aganira na Kigali today yadutangarije ko uyu mwaka uzaba udasanzwe muri Volleyball, anasaba abafana kuzababa inyuma

Yagize ati "Ni byiza ko mbere na mbere ko uzakinirwa muri Kigali Arena, ni ubwa mbere amakipe ya Volleyball azaba akiniye muri Kigali Arena, Volleyball y’uyu mwaka izaba itandukanye n’indi myaka, ni umwanya mwiza wo guhamagara abafana ba volleyball ngo baze bishimire umukino "

Yakomeje avuga ko abakunzi ba Volleyball bitegura shampiyona y’uyu mwaka kuko amakipe yiyubatse Ku buryo bukomeye, Kirehe, IPRC Ngoma UTB, abafana bitegure Volleyball iryoshye kandi itanga ibyishimo.

Ku ruhande rw’Ikipe ya UTB VC twaganariye na Mucyo Philbert ushinzwe ubuzima bw’amakipe ya UTB adutangariza ko nabo biteguye neza kandi biteguye ko uzaba ari umukino urimo guhanana gukomeye

Yagize ati "Umunsi wa kabiri tuzakinira muri Arena ni amakipe akomeye UTB ni kipe ikomeye, REG nayo ni ikipe ikomeye kandi izaza ishaka kwihimura kuko twayitsinze muri Preseason, rero ni umukino twiteguye ko uzaba ukomeye."

Umwaka ushize wasize ikipe ya REG VC itwaye igikombe ikazahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya makipe yabaye aya mbere iwayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka