REG VC na APR VC zatsinzwe imikino ifungura ‘CAVB Men’s Club Championship’
Ikipe ya REG VC yatsinzwe na Swehly yo muri Libya amaseti atatu kuri imwe mu gihe APR VC yatsinzwe na KPA yo muri Kenya amaseti atatu kuri abiri mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Men’s Club Championship) irimo kubera muri Tuniziya

Ni imikino yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Mata 2021, kipe ya REG VC iri mu itsinda rya Kabiri yatangiye itsindwa umukino wa mbere na Swehly VC yo muri Libya.
Ikipe ya Swehly yatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 20 ya REG VC. Ikipe ya REG VC yagarutse neza mu mukino itsinda iseti ya Kabiri ku manota 25 kuri 23 ya Swehly. Swehly yerekanye ubunararibonye itsinda amaseti abiri ya nyuma mu buryo bworoshye ku manota 25 kuri 16 ya REG VC na 25 kuri 21 ya REG VC.

Uko umukino wagenze
Swehly 3-1 REG VC
Set 1: 25-20
Set 2: 23-25
Set 3: 25-16
Set 4: 25-21
REG VC izagaruka mu kibuga ku wa Mbere tariki ya 19 Mata 2021 saa yine za mu gitondo.
Tombola yasize REG VC mu itsinda rya kabiri, iri kumwe n’amakipe ya Port Douala yo muri
Cameron, Swehly yo muri Libya na SOA yo muri Côte D’ivoire.

I saa munani (14:00) ni bwo ikipe ya APR VC yo mu Rwanda yinjiye mu Kibuga na Kenya Ports Authority yo muri Kenya. Ikipe ya KPA itozwa na Sam Molinge wabaye umutoza wa APR VC imyaka irenga irindwi.
Ni umukino APR VC yinjiyemo neza dore ko yatsinze iseti ya mbere ibitego 26 kuri 24 bya KPA Iseti ya Kabiri KPA yayegukanye ku bitego 25 kuri 23 bya APR VC. APR VC yerekanye imbaraga nyinshi mu iseti ya Gatatu ku kazi ka Nelson Murangwa ,Yves Mutabazi n’abarimo Mahoro Yvan maze itsinda ibitego 25 kuri 21 bya KPA. Iseti ya Kane KPA yayegukanye ku bitego 25 kuri 23 bya APR VC.
Byabaye ngombwa ko hitabazwa iseti ya kamarampaka maze KPA itsinda ibitego 15 kuri 12 bya APR VC.
Uko umukino wagenze
itsinda rya Mbere
KPA 3-2 APR VC
Set 1: 24-26
Set 2: 25-23
Set 3: 21-25
Set 4: 25-23
Set 5: 15-12
APR VC iri mu itsinda rya Mbere hamwe na KPA yo muri Kenya, Rukinzo yo mu Burundi na Esprence yo muri Tuniziya.
APR VC izagaruka mu kibuga ku wa mbere tariki ya 19 Mata 2021, ikina na Rukinzo saa munani z’amanywa.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|