Para-Volley: Misiri itwaye igikombe mu bagabo,mu bagore u Rwanda rurayigaranzura
Ikipe y’igihugu ya Misiri y’abagabo niyo yegukanye igikombe cy’Afurika mu mukino w’intoki wa Volley ball y’abafite ubumuga mu gihe mu bagore igikombe cyegukanywe n’u Rwanda.
Iri rushanwa ryatangiye ku wa 13 Nzeli 2017 ryasojwe kuri uyu wa 17 Nzeli 2017 aho mu bagabo u Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma rutsinze Kenya rwahuye na Misiri yageze ku mukino wa nyuma yo itsinze Maroc maze Misiri ibasha gutsinda u Rwanda amaseti 3-0.

Misiri yatsinze u Rwanda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 16,iya kabiri ku manota 25 ku 8 mu gihe iya gatatu Misiri yayitsinze ku manota 25 kuri 14 ihita yegukana igikombe itsinze u Rwanda amaseti 3-0.

Umukino wa nyuma wahuje abari n’abategarugori wo wahiriye u Rwanda kuko rwatwaye igikombe rutsinze Misiri amaseti 3 ku busa aho iseti ya mbere rwayitsinze ku manota 25 kuri 14,iya kabiri ruyitsinda ku manota 25 kuri 20 naho iya nyuma ruyitsinda ku manota 25 kuri 11 rwegukana igikombe.


Amakipe y’u Rwanda mu bagore na Misiri mu bagabo yatwaye ibikombe ku rwego rw’Afurika zahagararira umugabane w’Afurika muri Shampiyona y’isi izabera mu Buholandi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kosora si ama equipe yatwaye igikombe gusa, itike yabonywe na ama equipe 2 mu bagabo na 2 mubagore, bovuze ko u Rwanda na Misiri mu bagabo zombi zifite itime ndetse no mu bagore U Rwanda na Misiri nazo zifite itike zo kuzahagararira Africa mu gikombe cy’isi 2018 mubu Holland