Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo mu bakinnyi bashya barimo kwitegurana na REG VC.
Ikipe ya REG VC ikomeje kwitegura imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAVB Men’s Club Championship) izabera mu mujyi wa Sousse muri Tunisia kuva tariki ya 16 kugeza 28 Mata 2021.

Mu kongera imbaraga mu myiteguro no gushaka umusaruro muri iryo rushanwa, ikipe ya REG VC yongeyemo abakinnyi bane kugira ngo bazayifashe muri iyi mikino.
Abo bakinnyi ni: Akumuntu Kavalo Patrick usanzwe ukinira ikipe ya Gisagara VC, Ndayisaba Sylvestre nawe akinira Gisagara VC akaba yaranyuze muri iyo kipe akanayifasha gutwara shampiyona ya 2019 ari nayo yahaye REG VC itike yo kwitabira ayo marushanwa.
Mu bandi bakinnyi harimo Ntagengwa Olivier ukinira UTB VC nawe akaba yaratwaranye na REG VC igikombe mu mwaka wa 2019 ndetse na Niyogisubizo Samuel bakunda kwita Tayson ukinira UTB VC.

Mu Kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi wa REG VC, Zawadi Geoffrey, yavuze ko ikipe imeze neza kandi iri gukora ibishoboka ngo izitware neza muri iryo rushanwa.
Yagize ati "Navuga ko ikipe imeze neza kuko turi mu mwiherero, turakora imyitozo kabiri ku munsi kandi abakinnyi bacu bameze neza cyane. Twongereyemo abakinnyi bane kugira ngo twongere imbaraga mu ikipe yacu ndetse no gushaka umusaruro mwiza muri iri rushanwa".
Ati “Navuga ko imyiteguro igoranye kuko kubona imikino ya gicuti bidakunda kuko nta shampiyona ihari cyangwa amarushanwa hano mu Rwanda. Dutegereje ko APR VC itangira imyitozo ubundi tukayisaba imikino ya gicuti. Ikindi abatoza bacu barimo gushaka imikino ya gicuti n’amakipe yo muri Tunisia ku buryo twazagenda mbere tukabona uko dukina na yo”.
Abakinnyi ba REG VC bari mu myitozo.
– Dusabimana Vincent
– Twagirayesu peacemaker
– Tuyizera John Baptiste
– Twagirayezu Emmy
– Sibomana Jean Paul
– Ndayisaba Sylvester
– Kiramira Fouste
– Rwigema Simon
– Niyonkuru Gloire
– Ngabo Romeo
– Irankunda Pacifique
– Kwizera Eric
– Ndayabaje Friend
– Niyogisubizo Samuel
– Ntagengwa Olivier
– Ongom Bob Ivan
– Akumuntu Kavalo Patrick

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|