Nkurunziza Gustave atorewe kongera kuyobora FRVB ku majwi 18
Nkurunziza Gustave wari usanzwe ayobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Volley Ball mu Rwanda FRVB, yongeye gutorerwa uyu mwanya abona amajwi 18, ku majwi icyenda ya Karekezi Leandre bari bahanganye.

Aya matora yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017, abera mu cyumba cy’ inama cya Stade amahoro I Remera ku cyicaro cy’iri shyirahamwe.
Nkurunziza wongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’Imyaka ine, yavuze k azibanda cyane mu kongera uburyohe bwa Shampiyona no kongera umubare w’amakipe mu byiciro byombi, icya mbere n’icya kabiri.
Ni ku nshuro ya Kabiri Nkurunziza agiye kuyobora iri shyirahamwe, nyuma ya manda asoje y’imyaka ine yatorewe muri Gashyantare 2013.
Ku yindi yanya yatorwe muri aya matora, hatowe kansime Jilius ku mwanya wa V/perezida wa mbere, hatorwa Libanje Jean Pierre ku mwanya wa V/p wa kabiri,
Umunyamabanga mukuru wa FRVB aba Mfashimana Adalbert, Umubitsi mukuru aba Uwera Jeannette.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|