Shampiyona ya volleyball yagarutse, Kepler na Gisagara zitanga ubutumwa
Imikino yo kwishyura muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda yatangiranye itsinzi ikomeye ya Kepler women volleyball club no kongera gutsindwa kwa Police.
Bwa mbere mu mateka kuva amakipe ya Kepler yashingwa, ikipe ya Kepler women volleyball club yatsinze APR VC amaseti 3-0. Ni umukino wabanjirije indi y’umunsi wa cyenda wakinwe mu mpera ziki cyumweru aho iyi kipe y’ingabo yatozwaga n’umutoza Yvette Igihozo nyuma yo gutandukana n’uwari Umutoza mukuru Peter Kamasa, yatsinzwe umukino wa mbere muri iyi shampiyona na Kepler WVC amaseti 3-0.
Ibi byahise bishimangira ko ikipe ya Kepler WVC izatanga akazi muri uyu mwaka dore ko yamaze no gusinyisha undi mukinnyi witwa Edwige Kossenda Konwa ukomoka mu gihugu cya Cameroon wamaze kugera no mu Rwanda aho azatangira gukinira iyi kipe ku munsi wa cumi wa shampiyona.
Undi mukino wari witezwe, ni umukino wahuje ikipe ya APR VC ndetse na Kepler VC ariko mu cyiciro cy’abagabo aho uyu mukino bigoranye warangiye ikipe APR itsinze ikipe ya KEPLER amaseti 3 kuri 2 ivuye inyuma dore ikipe ya Kepler ariyo yari yatsinze amaseti abiri ya mbere.
Umukino wapfundikiye imikino yo kuwa gatanu ni umukino wahuje ikipe ya Gisagara volleyball club yongeye gutsinda ikipe ya Police VC amaseti 3-0. Iyi tsinzi yabaye iya gatatu yikurikiranya iyi kipe y’ Indora mu karere ka Gisagara itsinda Police.
Iyi mikino yo kwishyura yakomeje kuri uyu wa gatandatu mu nzu y’imikino ya St Famille aho mu cyiciro cy’abagore ikipe ya Police yatsinze Rwanda Polytechnic Huye college amaseti 3-0 naho RRA yo itsinda Ruhango amaseti 3-0.
Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Kaminuza ya East Africa yatsinzwe na KVC amaseti 3-2 naho Rwanda Polytechnic Ngoma college yo itsinda Kirehe amaseti 3-0.
Imikino y’umunsi wa cumi, izakomeza mu mpera z’icyumweru gitaha aho biteganyijwe ko izakinirwa mu karere ka Gisagara ho mu majyepfo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|