Minisitiri Nelly Mukazayire yakiriye amakipe yahagarariye u Rwanda muri volleyball

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yakiriye anashimira amakipe yahagarariye u Rwanda muri shampiyona y’Afurika ya volleyball.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu kuri stade Amahoro aho minisiteri ya siporo ikorera aho hashimiwe amakipe ya volleyball yahagarariye u Rwanda muri shampiyona y’Afurika “CAVB Men’s club championship 2026” iherutse kubera mu Rwanda ndetse igasiga amateka.

Ni irushanwa ryasojwe taliki ya 2 Gicurasi, aho ryegukanywe n’ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri nyuma yo gutsinda ikipe ya POLICE VC yo mu Rwanda ku mukino wa nyuma amaseti 3-0.

Nubwo ariko ikipe ya POLICE VC yatsindiwe ku mukino wa nyuma, yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere mu karere ishoboye kwegukana umudari w’Ifeza (Sliver) ndetse ikurikirwa n’ikipe ya REG VC nayo yakoze amateka nyuma yo kwegukana umudari w’umuringa (Bronze) ku nshuro ya kabiri mu mateka ya volleyball y’u Rwanda nyuma ya Gisagara volleyball yabikoze muri 2022.

Minisitiri Nelly Mukazayire yashimiye cyane amakipe yose yitabiriye avuga ko bahagarariye neza igihugu kandi ko abanyarwanda bishimye.
Minisitiri Nelly Mukazayire yashimiye cyane amakipe yose yitabiriye avuga ko bahagarariye neza igihugu kandi ko abanyarwanda bishimye.

Mu ijambo rye rifungura, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda Ngarambe Raphael, yashimiye amakipe uko bitwaye ndetse abibutsa ko ubu nta gusubira inyuma.

“Turabashimira cyane mwarakoze mwitwaye neza, gusa nanone iki ni igitutu twamaze kwishyiraho, ntabwo tugomba gusubira inyuma yaho twageze “Oya” ahubwo tugomba gukomeza imbere nibura mu myaka itatu iri imbere tukazaba turi aba mbere kuri uyu mu gabane wacu”

Perezida wa federasiyo Ngarambe Raphael yibukije abakinnyi ko ubu nta gusubira inyuma, ahubwo Intego ubu igomba kuba igikombe
Perezida wa federasiyo Ngarambe Raphael yibukije abakinnyi ko ubu nta gusubira inyuma, ahubwo Intego ubu igomba kuba igikombe

Minisitiri wa Siporo akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, yashimiye cyane amakipe yose yitabiriye avuga ko bahagarariye neza igihugu kandi ko abanyarwanda bishimye.

“Turashaka kubashimira kuko mwitwaye neza, mwahagarariye neza amakipe yanyu ndetse n’igihugu, ariko nti bigarukire aha, intego ubu igomba kuba igikombe, kuko ubu mwabonye aho bitagenze neza nicyo gihe rero cyo kubikosora kuko iyo niyo ntabwe ya mbere yo gutegura intsinzi itaha”

Minisitiri yakomeje avuga ko abijeje ubufatanye muri byose kugirango bagere ku ntego zabo.

“Ndashaka kandi kubabwira ko tubijeje ubufatanye muri byose, duhereye no ku bakiri bato, ibi bizadufashaka kugira n’abakinnyi benshi biteguye guhangana no ku isoko mpuzamahanga aho n’ibindi bihugu byajya biza gushaka abakinnyi mu Rwanda”

Usibye amakipe ya POLICE VC na REG VC yabashije kwegukana imidari, andi makipe yari ahagarariye u Rwanda ni Kepler VC yasoreje ku mwanya wa karindwi naho APR yo isoreza ku mwanya wa 11 mu makipe 24 yari avuye mu bihugu 17.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka